Perezida Kagame yavuze ko abifuriza u Rwanda ibibi bakwiye gucisha make

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-22 16:26:47 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Nibwo I Busogo kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Musanze, Paul Kagame, yahatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage baje kumushyigikira.

Akanyamuneza kari kose ku maso y'abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu,  baturutse mu mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’ahandi mu gihugu aho intero ari imwe “Tumutore niwe utubereye”.

Aba baturage ndetse n'abayobozi batandukanye, basusurukijwe n'abahanzi batandukanye barimo Dr Claude, Riderman, Bruce Melodie, Bwiza n’abandi nibo babanje gususurutsa abakereye guhura na Kagame.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi by’umwihariko abo mu Karere ka Musanze baje kumushyigikira kuko bafitanye igihango, anavuga ko abifuriza u Rwanda ibibi bakwiye gucisha make.

Perezida Kagame yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda no kuri politiki mbi yarugejeje mu icuraburindi rya Jenoside ariko Inkotanyi zigasubiza ibintu mu buryo.

Yasezeranyije abaturage kutazabatererana kuko ibyo kuyobora ari nabo babimusabye, gusa nabo abasaba gukomeza kumuba hafi.

Ati “Si mwe mwabinshyizemo! Nonese mwabinshyiramo mukabintamo?.” ashimangira ko nta cyiza nko kubabera umuyobozi.”

Umukuru w'Igihugu, yashimangiye ko Abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi babayobora.

Yavuze kandi ko abatifuriza u Rwanda ineza bakwiye gucisha make kuko ataribo baremye  u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ati “Abatifuriza u Rwanda ineza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu Kinyarwanda, hari izina ryitwa ‘Iyamuremye’, none se muri abo harimo ‘Iyaturemye’? Nabyo ni izina nk’iryo.”

Yabwiye abaturage ko iby’amatora nibimara kurangira bagomba gusubira nzira yo gukora, yo kubona u Rwanda nk’igihugu kimwe hanyuma iby’amajyambere bikaza byiruka.

Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Ni inshingano yagiyemo nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye urugamba rwa RPA Inkotanyi rwo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 30 jenoside ihagaritswe na nyuma y’imyaka 24 Kagame atangiye kuyobora u Rwanda, iki gihugu cyateye imbere ku muvuduko watunguye benshi, kuko hari abatekerezaga ko kongera kwiyubaka kw’iki gihugu kuzagorana cyangwa ntigushoboke.

Kagame yavuze ko urebye iterambere Abanyarwanda bagezeho, nta gishobora kubakanga, cyane ko aho u Rwanda ruri nyuma y’iyi myaka yose ari bo rubikesha.

Ati “Urebye aho tuvuye n’aha tugeze, mwe mubona hari icyo abantu bagitinya koko? Hari icyatubaho kirenze icyatubayeho?”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kongera kumushyigikira tariki 15 Nyakanga ubwo hazaba hakorwa amatora rusange, aboneraho kuburira abatifuriza u Rwanda ineza.

Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi yasabye abaturage kumushyigikira



Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari baturutse hirya no hino bari benshi

Related Post