Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Nibwo Umukandida wa Democratic Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza, Yavuze ko ikimuraje ishinga ari uko Abanyarwanda bose bagera ku rwego rwo kurya gatatu ku munsi aho kugira ngo ibyo bigerweho hazashyirwaho gahunda yo kwihaza mu biribwa, hatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Yabigarutseho ubwo we n’abakandida depite 50 bahagarariye Ishyaka Democratic Green Party biyamamarizaga i Bweramvura mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Gahunda Democratic Green Party izagenderaho mu gihe cy’imyaka itanu iri kwifashishwa mu kwamamaza umukandida w’ishyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no kwamamaza abakandida Depite ikubiyemo ingingo 17 zikora mu mfuruka zose z’ubuzima bw’Igihugu.
Visi Perezida wa Democratic Green Party, Carine Maombi, akaba na kandida depite, yijeje abaturage b’i Jabana, ko nibatora Dr Habineza Frank ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bakanashyigikira abakandida b’iri shyaka ku mwanya w’abadepite, rizagabanya umusoro nyongeragaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.
Indi ngingo ijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo ubukungu bw’Igihugu burusheho kwiyongera; gusaranganya ubukungu bw’Igihugu bukagera kuri buri wese.
Mu bijyanye n’ibidukikije bakoze ubuvugizi ku Kimoteri cya Nduba ku buryo imyanda izajya itunganywa ikabyazwa umusaruro.
Democratic Green Party iteganya ko umukandida wayo natorerwa kuyobora Igihugu, abaturage bazajya bishyurwa kugira ngo imyanda ivanwe mu ngo zabo aho kugira ngo abe ari bo bishyura.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe neza n’inzego za Leta n’abandi bakurikiranye igikorwa cyo kwiyamamaza cya Green Party nkuko RBA ibitangaza.
Dr Frank Habineza yavuze ko nubwo mu 2017 atagize amahirwe yo gutorwa nk’Umukuru w’Igihugu, ubwo yatorerwaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yakomeje gukora ubuvugizi burimo ibirebana no kugabanya umusoro w’ubutaka kandi byarakozwe.
Yavuze ko ikimuraje ishinga ari uko Abanyarwanda bose bagera ku rwego rwo kurya gatatu ku munsi aho kugira ngo ibyo bigerweho hazashyirwaho gahunda yo kwihaza mu biribwa, hatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo Abanyarwanda babone ibyo kurya bihagije.
Yagaragaje ko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi iziyongera ndetse agafasha abaturage kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Dr Frank Habineza yavuze ko bagiye kwiyamamaza bifitiye icyizere ko ibyo babwira abaturage bizakunda.
Mu 2009 ni bwo Ishyaka Democratic Green Party ryatangiye ibikorwa byaryo bya politiki mu Rwanda, riza kwemerwa nk’umutwe wa Politiki mu 2013. Mu 2017 ryatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu 2018 ryiyamamaje mu matora y’Abadepite riza kubona amajwi ahwanye n’imyanya ibiri ndetse ribona umwanya muri Sena mu 2019.
Ubwo Dr Frank Habineza yari mu rugendo rwo kwiyamamaza
Abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi ya Dr Frank Habineza w'Ishyaka Green Party
Dr Frank Habineza yari ashyigikiwe n'abiganjemo urubyiruko