Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Nibwo Ubuyobozi bw’Ishyaka PSImberakuri bwatangaje bwabangamiwe no kuba ikibuga bari bateguye kwiyamamarizaho, Ubuyobozi bw’Akarere bwagihinduye ku munota wa nyuma bigatuma kwiyamamaza bitagenda neza kuko aho bahawe hari kure cyane, bityo umubare w’abitabiriye uba muke ndetse n’abahageze bahagera bananiwe cyane.
Ishyaka PS Imberakuri ryatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, Igikorwa kikaba cyatangiriye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa RWINKWAVU mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iri shyaka rivuga ko ryabangamiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku kuba bahinduye ikibuga iri Shyaka ryagombaga kwiyamamarizaho cya RWINKWAVU bagahabwa ikibuga cya MATIZA bavuga ko hababereye kure ugereranyije n’aho bari bafashe mbere.
Hon. MUKABUNANI Christine, Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri avuga ko guhindurirwa ikibuga bari bateguye mbere byahungabanyije imigendekere myiza y’igikorwa cyabo cyo kwiyamamaza.
Agira ati:”Twagizemo imbogamizi gatoya kuko aho twari twateguye, ubuyobozi bw’Akarere batubwiye ko ngo hari abandi bahafashe, bituma tujya kwiyamamariza kure abarwanashyaka bacu ntabwo borohewe no kuhagera ariko bagerageje”.
Akomeza agira ati:”Ntabwo tuzi icyabiteye ariko ejo nibwo twabwiwe ko byahindutse, usibye kubahiriza icyo badusabye nta kindi twari gukora, twabimenye ejo (21/06/2024) saa tanu, bidusaba kongera gutanga ubutumwa ku barwanashyaka bacu tubamenyesha ko aho twari twateguye hahindutse kandi aho baduhaye handi hari kure y’umuhanda ntabwo byoroheye abarwanashyaka bacu kuhagera ariko bahageze nubwo bahageze bananiwe”.
Yongeraho ati:” Kuva aho twari twateguye mbere kugera aho baduhaye hari ibirometero byinshi kuko wahagenda nk’isaha yose ugenda n’amaguru, byahungabanyije igikorwa cyacu kuko abantu twateganyaga ko bahagera ntabwo ariko bose bahageze, twabonye abantu nka 200 kandi twateganyaga nibura abantu 1000”.
Asoza agira ati:”Ndasaba abaturage ko amatora twazayakora neza, ku ruhande rw’Abayobozi nabo ndabasaba ngo badufashe batworohereze kwiyamamaza, ni uburenganzira bwacu kuko niba komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaratwemereye, nukuvuga ko twemerewe kwiyamamaza uko bikwiye, ibintu byo kubangamira abakandida ndasaba abayobozi ko babireka”.
Ku ruhande rw’igikorwa ariko abaturage bavuga ko bazatora iri Shyaka kubera ko ngo rifite imigabo n’imigambi myiza nkuko ikinyamakuru Ibendera kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ishyaka PS Imberakuri rivuga ko niritorwa ku mwanya w’Abadepie mu Nteko Ishinga Amategeko rizakora ubuvugizi abaturage bakajya bakoresha ifumbire y’imborera aho gukoresha imvaruganda, ku ruhande rw’Ubutabera bagakora ubuvugizi abafungwa bakoze ibyaha bito nko kwiba igitoki bikajya bikemukira mu bwiyunge hatabayeho gufungwa kuko byongera ubucucike mu magereza naho ku Buzima abajyaga kwa Muganga kwivuza kuri Mutuelle de Sante bakoherezwa kwigurira imiti muri Pharumasi bikazahinduka bakajya bayihabwa kuriyo mutuelle .
Twabibutsa ko Amatora y’Abadepite na Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuzaba tariki ya 15/7/2024, hirya no hino mu Rwanda ku bakandida n’imitwe ya Politiki itandukanye bakaba batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kur’uyu wa gatandatu tariki ya 22/6/2024.