Umuhanzikazi Ingabire Vivine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Marie Bella, nyuma yo gusohora indirimbo ishingiye ku muco yitwa " Nguwo Araje" yavuze ko akiri muto yagiye yimwa amahirwe yo kugaragariza abakunzi ba muzika impano ye.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 kamena 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro kihariye na BTN.
Marie Bella watangiye kwigarurira imitima y'abatari bake kubera indirimbo [Nguwo Araje] aherutse gushyira hanze ikangurira abashakanye gushyira hamwe no guha agaciro urukundo rwabahuje, yavuze ko byamusabye imyaka myinshi kugirango ashyire hanze indirimbo ya mbere kandi yaramaranye igihe izo yanditse.
Umunyamakuru yamubajije impamvu yatumye atinda gushyira hanze ibihangano bye kandi yari yaritabiriye amarushanwa y'abahanzi b'abanyempano yatwayemo ibihembo, maze amusubiza ko byatewe n'imbogamizi zitandukanye zirimo ihohoterwa yakorewe n'abakabaye bamushyigikira akazamuka nk'abandi bahanzi bubatse izina.
Yagize ati" Nibyo koko natinze gushyira hanze ibihangano byanjye ugereranyije n'igihe natangiye kwigaragaza cyane cyane mu marushanwa arimo ayabereye muri kenya kandi nkanayegukanamo ibihembo".
Akomeza ati" Ni ikibazo nkunda kubazwa kenshi ariko sinjye nyirabayazana ahubwo ni abakabaye banzamura bampezaga hasi. Hari abanyegeraga bakanyumvisha ukuntu mfite impano yo kubyazwa umusaruro nuko rero bakansaba ikiguzi cy'amafaranga ndetse rimwe na rimwe bakananyiba indirimbo nabaga nanditse ku buryo byasabaga gufata amajwi gusa".
Bella avuga ko mu Rwanda, impano z'abakiri bato hari igihe zirengagizwa cyane kuko usanga nk'ibigo bifite mu nshingano zo kubateza imbere byu mwihariko abahanzi byibanda ku babarizwa mu mijyi cyane cyane i Kigali bityo agasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka impano zapfukiranywe zigatezwa imbere cyane ko hari abazifite batabona uko bagera aho ziri kumurikwa.
Cyakora Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ivuga ko hari gahunda nyinshi ziteganyijwe zo gukomeza guteza imbere urubyiruko binyuze mu guhanga udushya no kubafasha kwihangira imirimo.
Amashusho y'indirimbo ye ya Mbere yitwa "Njoo Kalibu"