Umwicanyi wishe Pop Smoke yasabye imbabazi mbere yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 29

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-22 12:05:54 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Nibwo Corey Walker, umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pop Smoke yasabye imbabazi inshuti n'umuryango w'uyu muraperi mbere yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 29.

Uyu mwicanyi wemereye mu rukiko ko ariwe wishe Smoke yagize ati: “Nubwo umuryango wa Jackson utari hano mu rukiko uyu munsi, ndifuza gusaba imbabazi byimazeyo ku bikorwa byanjye bitari byiza, nubwo nta mbabazi zishobora kugabanya igihombo cyo kubura umuntu.”

Walker yavuze kandi ko asaba imbabazi umuryango we n’abaturanyi be kubera umubabaro n’ihungabana byatewe n’ibyo yakoze mu myaka itanu ishize.

Bashar Barakah Jackson wamenyekanye nka Pop Smoke yishwe arashwe n’abagizi ba nabi tariki 19 Gashyantare 2020 mu Mujyi wa Los Angeles. Uyu muraperi yari mu bagezweho cyane muri Drill Music. Urupfu rwe rwakurikiwe n’izindi zirimo urwa Mac P Dawg, Huey, Lil Marlo, FBG Duck, King Von na Mo3.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 na The Conversation, bwagaragaje ko abaraperi barenga 51% bicwa no kuraswa. Muri ubu bushakashatsi bwagaragazaga ko 18% kandi by’abaraperi bapfa muri Amerika bicwa n’impanuka, bigatuma izindi ndwara zisanzwe zica aba bahanzi ku kigero cyo hasi; ibintu batandukaniraho n’abandi bahanzi bo muri iki gihugu.

Urupfu rwe rwatewe n’abagizi ba nabi baje mu nzu yari acumbitsemo nyuma yo kubona ahantu yari ari, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’impano yahawe igaragaza aderesi ye nkuko ikinyamakuru Rolling Stone kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Corey Walker ni we muntu mukuru wakurikiranweho ubufatanyacyaha, mu gihe abandi batatu bagize uruhare mu bwicanyi bari abakiri bato, ariko bose bagiye babona ibihano bitandukanye.

Pop Smoke muri 2019, yashyize hanze indirimbo yise Welcome to the Party yakunzwe n’abatari bake ndetse ikaba yaratumye aba umunyamahirwe mu bahanzi bakinywe cyane n’ibitangazamakuru bikomeye birimo na Radio BBC, iyi ndirimbo kandi yanagaragaye ku rutonde rw’izikunzwe cyane muri 2020.

Related Post