Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025,Nibwo ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (La Corniche), Umutwe witwaje intwaro wa M23 washyikirije u Rwanda, abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR 14 barimo Brig Gen Gakwerere Ezechiel, wari Umunyamabanga Mukuru wawo.
Uretse Brig Gen Gakwerere washyikirijwe u Rwanda muri aba barwanyi ba FDLR, abandi ni Maj Ndayambaje Gilbert, Sergeant Major Nsabimana August, Sgt Mupenzi JMV (yari Umurinzi wa Brig Gen Kakwerere), Cpl Sibomana Laurent, Cpl Ishimwe Patrick, Cpl Ibyimanikora Concorde, Cpl Ukwishaka Sadam, Cpl Hategekimana Eric, Pte Ndayambaje Pascal, Pte Rukundo Daniel Desire, Pte Ntakirutimana Niyonzima, Pte Ndayambaje Fabien na Pte Uwiduhaye Gilbert.
Brig Gen Gakwerere wari wambaye impuzankano nshya y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany. Ubwo yagezwaga i Rubavu, yatangarije abanyamakuru ko amaze igihe kinini muri FDLR, ati “Nabaga muri FDLR kuva yabaho. Nafashwe muri iyi minsi ishize.”
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko aba basirikare bafatiwe ahantu hatandukanye mu rugamba M23 imaze iminsi ihanganyemo na Leta ya Kinshasa n’abo bafatanya.
Yagize ati “Gen Gakwerere yafashwe dufashe Umujyi wa Goma.”
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare nkuko IGIHE cyabyanditse.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, bagiye kugenzurwa, abakekwaho Jenoside bahanwe, abakekwaho ibindi byaha nabo bakurikiranwe n’inkiko, abadafite icyo bakekwaho bajyanwe i Mutobo bigishwe nyuma bajye mu buzima busanzwe.