Kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yabereye mu Karere ka Huye, igahitana abantu bane abandi bagakomereka, ubwo berekezaga mu bikorwa byo kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu.
Mu butumwa yatanze ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye baturutse mu turere dutandukanye twa Nyaruguru, Gisagara, Nyanza na Huye, Paul Kagame yavuze ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho.
Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye, abo yahitanye, abavandimwe babo imiryango yabo cyangwa abakomeretse ndagira ngo mvuge ko turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka byose ngo abakomeretse bavurwe.”
Perezida Kagame kandi yasabye abaturage ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza bakwiye kwitwararika kugira ngo impanuka zidakomeza gutwara ubuzima bw’abo.
Ati “Muri ibi bihe mugerageze ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikazigabanya gusa ariko iyo yashatse kuba iraba. Ndagira ngo dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi dutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.”
Ubwo bamwe mu baturage bari bavuye mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Gahororo bageraga mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo munsi y’urusengero rwa ADEPR, bisi yari itwaye abantu bavaga mu Karere ka Nyaruguru yahise igonga abo banyamaguru kuko umuhanda warimo abantu benshi, maze abagabo babiri n’abagore babiri bahita bitaba Imana.
Ababonye iyi mpanuka iba n’abagenzi baje muri iyi modoka, bavuze ko bishoboka ko iyi modoka yaba yari ifite ikibazo cya tekiniki kuko ngo babonaga igenda itambatamba (zig zag) ari nabyo bakeka ko byateje iyi mpanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko abantu bane bahise bapfa abandi bane nabo bagakomereka, ubu bakaba bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye(CHUB), mu gihe umushoferi wari utwaye imodoka we yahise atoroka akaba ari gushakishwa nkuko Igihe kibitangaza.
Yagize ati “Bisi yerekezaga mu mujyi wa Huye yagonze abantu bari mu muhanda abenshi berekezaga mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abantu bane bahasize ubuzima, abandi bane nabo barakomereka bakaba bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.’’
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko icyateye impanuka kitamenyekana, hategerejwe ibizava mu iperereza.
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kuzirikana amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo ukoreshwa n’abanyamaguru abasaba ko igihe cyose bari mu muhanda bakitwararika.