Perezida wa Syria, Bashar al-Assad ushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu ari mu mazi abira

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-28 15:11:30 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024,Nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bufaransa rwahaye umugisha impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, ukomeje gushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Ibi byaha bikomoka ku bitero by’intwaro z’uburozi ingabo za Syria zagabye muri Kanama 2013, mu gace ka Ghouta kagenzurwaga n’abarwanyaga ubutegetsi bwa Assad. Abantu benshi bishwe n’iki gitero.

Perezida Assad we asobanura ko atigeze agira uruhare muri iki gitero, ahubwo ko abarwanya ubutegetsi bwe bagenzuraga Ghouta ari bo bakigizemo uruhare.

Mu myaka itatu ishize, abanyamategeko b’abarokotse n’ab’ikigo cyo muri Syria giharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru bajyanye ikirego mu Bufaransa, basaba ko Perezida Assad atabwa muri yombi.

Aba banyamategeko basobanuraga ko Perezida Assad ari we wategetse ko iki gitero kigabwa, basaba ko akurikirabnwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, bashingiye ku bubasha bwa Leta y’u Bufaransa bwo gukurikirana ibyaha nk’ibi.

Mu Ugushyingo 2023, abacamanza b’Abafaransa bakiriye iki kirego, basohora impapuro zo guta muri yombi Perezida Assad, umuvandimwe we Maher, Gen Ghassan Abbas, Gen Bassam al-Hassan usanzwe ari umujyanama wa Perezida.

Abashinjacyaha b’u Bufaransa bashinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba basabye urukiko rw’ubujurire gutesha agaciro izi mpapuro, basobanura ko kubera ko Umukuru w’Igihugu adashobora gutabwa muri yombi kubera ko afite ubudahangarwa.

Aba bashinjacyaha bagaragaje ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ari rwo rwonyine rufite ububasha bwo gusohora impapuro zo guta muri yombi Umukuru w’Igihugu runaka.

Related Post