Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2028, ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamasheke, Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano yo gukomeza muri uyu murongo no kurinda ibyagezweho.
Ati “Mwebwe urubyiruko, ubwo ntabwo nakwibagirwa n’abo mukomokaho. Rubyiruko rero, bana bacu, mujye musubiza amaso inyuma gato, mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye, n’aho rugeze ubu, mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho, mwihuta ariko munabirinde icyabisenya.”
“Abasore n’inkumi mufite iyo nshingano. Ntabwo abantu nkamwe ubwanyu, usibye batubayemo batyo, ariko mwebwe mugomba kubihindura. Ntabwo wakubaka inyubako nziza ngo nurangiza wemere ko isenywa n’undi muntu. Twe twubake ibyiza gusa. Twubake ubumwe, twubake amajyambere ndetse twubake demokarasi ishobora gutuma dushobora guhura nk’uku tukihitiramo uwo dushaka, ibyo dushaka ibyo ari byo byose. Ibi rero ni FPR, ni umuyobozi wayo, ni mwebwe n’abandi tugomba gufatanya tukabyubaka.”
Nyakubahwa Paul Kagame, yasabye abagize uyu muryango n’Abanyarwanda muri rusange kuzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo igihugu gikomeze mu murongo w’iterambere kirimo, "abanzi baganye".
Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi igihugu kimaze kugeraho mu iterambere kirangajwe imbere na FPR Inkotanyi nkuko Igihe kibitangaza.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyizere cy’ahazaza heza h’u Rwanda agishingira ku bimaze kugerwaho n’imbaraga z’urubyiruko abona.
Ati “Impamvu mfite icyizere ni ukureba aho tuvuye, aho tugeze, nkabareba, mba nzi ibyo tumaze kunyuramo biba bitoroshye n’imbere wenda tuzasangayo ibitoroshye ariko ibyo twanyuzemo byari bigoye kurusha ibyo twasanga imbere. Sinibwira ko muri twe, muri mwe, hari ufite ubwoba bwo guhangana n’ibibazo nk’ibyo.”