Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, Nibwo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida bishimira ibyo bagezeho birimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no gukura amoko mu ndangamuntu.
Bimwe mu bikorwa bishimira byakozwe n’umukandida Paul Kagame muri manda y’imyaka 7 irangiye ayobora igihugu, harimo ibikorwa remezo, uburezi budaheza kuri bose ndetse no guteza imbere serivisi z’ubuzima no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Nkuranga Egide Kandida Depite nawe wari witabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Paul Kagame, avuga ko mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, ibikorwa bimaze kugerwaho byivugira kuri buri munyarwanda akaba ariyo mpamvu bagomba guhitamo neza bagatora ku gipfunsi.
Ati "Mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi niyo mpamvu tugomba kubyishimira ariko tunabirinda kugirango umukandida wacu azatwongere ibindi byiza bisanga ibi dufite ubu".
Uwimpuhwe Adeline Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu Murenge wa Gikondo, ahamya ko hakozwe byinshi ariko kuri we asanga gukura ubwoko mu ndangamuntu byaratumye ubumwe bw’abanyarwanda bugerwaho uko bikwiye.
Ati "Ubuse umuntu yananirwa gute kumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi ntaho ahura n’umubaza ngo uri bwoko ki? Mbona yarakoze ibintu bikomeye akongera kubanisha abanyarwanda mu mahoro jyewe niyo mpamvu nzongera nkamutora".
Hon. Rucagu Boniface nawe wari yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko hari impamvu zo kumushyigikira kugira ngo akomeze ageze ibyiza byinshi ku banyarwanda.
Ati "Mu byukuri byonyine kuba hubakwa ubumwe bw’Abanyarwanda icyo kintu ni ikintu cyo kwishimirwa kuko gituma Abanyarwanda bose biyumvanamo, icya kabiri gufungura amarembo ngo abana b’u Rwanda batahe utabishaka bikaba ari ubushake bwe, icya gatatu umunyarwanda yahawe agaciro kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame".
Hon. Rucagu avuga ko agaciro Abanyarwanda bafite kaharaniwe nyuma yuko FPR ihagaritse Jenoside, ubwo havanywaga amoko mu ndangamuntu Abanyarwanda bakunga ubumwe.
Hon. Rucagu akomeza avuga ko ibyagezweho byose ari ishingiro ry’iterambere ariko abakiri bato bakazasigasira ibyamaze kugerwaho bagakomeza gutera imbere.
Rucagu avuga ko barangije gutora mu mutima umunsi nyirizina tariki 15 Nyakanga ari ukurambika ku gipfunsi gusa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine nawe muri iki gikorwa cyo kwamamaza, yabwiye abanyamuryango ko guhitamo neza ari uguhitamo umukandida wa FPR-inkotanyi umuntu atora ku gipfunsi kandi umuntu aba atoye iterambere.
Ati "Umukandida wacu Paul Kagame ahore ku isonga yatugejeje kuri byinshi kandi byiza rwose twongere tumutore atugeze ku bindi kuko ibyiza biri imbere".
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa :