Abari muri Congo bazaza ku neza, tabakire, tubatuze nk’Abanyarwanda-Paul Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-30 14:28:13 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, Nibwo kuri Site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi,  Paul Kagame uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza Abanyarwanda bakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo baze bifatanye n’abandi kubaka igihugu.

Nyakubahwa Paul KAGAME ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bakifatanya mu kubaka igihugu. Aho yatanze urugero ku Kiyaga cya Kivu n’imisozi myiza iri mu Karere ka Karongi, Rutsiro n’utundi bihana imbibi. Ati “Iriya Kivu n’ibindi, n’iyi misozi myiza itatse u Rwanda byose tugomba kubibyaza umusaruro. […] Tugomba kugira ubuzima bwiza kugira ngo tubone uko twubakira kuri bya bindi dusanganywe.”

Yamenyesheje abaturage ko nibamutora tariki ya 15 Nyakanga 2024, bazaba bahisemo gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu.

Ku mutekano uhamye u Rwanda rufite, Kagame yibukije abateraniye mu Karere ka Karongi ko wagezweho bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bose, agaragaza ko ari wo iterambere ry’igihugu rishingiraho.

Umukandida wa FPR Inkotanyi ni we wayoboye urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994.

Yasobanuye ko mu 1996 yageze mu Burengerazuba bw’u Rwanda, asanga hari Abanyarwanda bari muri Congo, ni bwo kubwira ubuyobozi bwa Congo ko ashaka ko bataha, kandi ko byagezweho, hasigarayo bake bashakaga guhungabanya umutekano.

Ati “Ndibuka, bimaze kuba kera, ngira ngo byari mu 1996. Hari ubwo naje hano, nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda kiri hano, ikindi kiri hakurya y’amazi muri Congo. Hanyuma mu byo nababwiye icyo gihe, narababwiye ngo abo Banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha, kandi ko bataha ku neza. Kandi koko twarabacyuye, baratashye ndetse hataha benshi, bakeya bashaka gutera ibibazo basigarayo, bamwe muri bo wenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi.”

Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bakiri muri RDC bazaza ku neza, kandi ko u Rwanda ruzabakira neza, rubatuze nk’Abanyarwanda, bubake igihugu. Ati “Bazaza kandi bazaza ku neza, tunabakire, tubatuze nk’Abanyarwanda, bikorere ibyo bashaka gukora.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abateraniye i Karongi ko nyuma yo kugera ku mutekano, hakurikiyeho kubaka inzego z’igihugu n’ubuyobozi bukora neza, bugendera ku mahame y’Umuryango n’u Rwanda rushya nkuko Igihe kibitangaza.

Ati “Hanyuma ikindi, kuva ku mutekano ni ukubaka ubuyobozi bw’inzego kandi ubuyobozi bukora neza, buyobora neza, bugendera ku mahame ya FPR n’ay’u Rwanda rushya, na FPR n’abo bafatanyije kugira ngo tugeze u Rwanda kure. Kuyobora neza ni ukuvuga ngo umuturage w’u Rwanda ikimugenewe kigomba kumugeraho, agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya, mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga.”

Related Post