Mpayimana Philippe kandida Perezida wigenga yasezeranyije kongera ifunguro rihabwa abana ku ishuri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-01 14:28:45 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, Ubwo Umukandida wigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yari ari kwiyamamariza mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma, yavuze ko natorwa azashyira imbaraga mu ndangagaciro yo kugendera ku gihe ndetse akongera ifunguro abana bafatira ku ishuri bakajya barya bagahaga.

Mu kiganiro yahaye abaturage, yavuze ko anashyize imbere umuco w’u Rwanda cyane ndetse ukwiriye kwigishwa kuva mu bato, bigakorwa bitangiriye ku rwego rw'umudugudu hashingwa Itorero ry’Umudugudu.

Akomeza avuga ko azashyira ingufu mu Itorero ryo ku Mudugudu rikabasha kuwutoza abakiri bato, bakawukurana bakajya batoranywamo abajya mu Itorero ry’Igihugu ndetse n’undi muco wo gutarama ukagaruka mu miryango.

Mpayimana Philippe arasubukurira ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku itariki 2 Nyakanga 2024, kandi abikomereza mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’akaruhuko.

Bitegenyijwe ko uyu mukandida wigenga azahurira n’abaturage mu Murenge wa Kibeho i Nyaruguru Saa yine z’igitondo, akomereze mu Murenge wa Uwinkingi muri Nyamagabe Saa Munani z’amanywa.

Related Post