Ukraine: Abagororwa basaga 3000 bakoze ibyaha birimo ubwicanyi bagiye kwifashishwa mu ntambara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-01 16:30:04 Amakuru

Guverinoma ya Ukraine yafashe icyemezo cyo gufungura abagororwa bakoze ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi kugira ngo bifashishwe mu ntambara ikomeje kubura gica hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, avuga, abanyamakuru babyo basuye aho aba bagororwa bari gutorezwa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine, basobanurirwa icyo bitezweho.

Iki cyemezo kigamije gufasha Ukraine kuziba icyuho cy’abasirikare barimo abapfiriye muri iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 ndetse n’inkomere. Gusa ntabwo kireba abahamijwe ibyaha byo gusambanya, kwica abantu babiri kuzamura ndetse n’abahamijwe ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa Ukraine, Olena Vysotska, yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma abagororwa bujuje ibisabwa, ubu hamaze gufungurwa by’agateganyo abagera ku 3000 kandi bamaze kwinjizwa mu gisirikare.

Ati “Ibitekerezo byinshi byavuye mu bagororwa bashaka kugaruka mu rugo nk’intwari, aho kugaruka mu rugo bavuye muri gereza.”

Minisitiri Vysotska yatangaje ko aba bagororwa bahawe imyitozo yo gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara, yongeraho ko abandi 27.000 nibamara gusuzumwa, bazarekurwa.

Related Post