Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Nibwo Perezida wa Romania, Klaus Iohannis, yahaye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, umudari w’icyubahiro ufite ishusho y’inyenyeri.
Mushikiwabo ufite ibiro i Paris mu Bufaransa yagejejweho uyu mudali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Romania, Luminita Odobescu, nk’uko bigaragara mu butumwa buherekeje uyu mudari, Perezida Klaus yamenyesheje Mushikiwabo ko yawumuhaye mu rwego rwo gushima ubufatanye bwa La Francophonie na Leta ya Romania, kikaba n’ikimenyetso cy’umusanzu w’igihugu cyabo mu guteza imbere amahame y’uyu muryango.
Minisitiri Luminita yatangaje ko atewe ishema no kugeza uyu mudari kuri Mushikiwabo, yongereho ati “Warakoze Louise Mushikiwabo gushyigikira uruhare rw’ingenzi rwa Romania muri Francophonie.”
Uyu mudari uzwi nka ‘Etoile de Roumanie’ utangwa na Perezida wa Romania kuva mu 1998. Ugenewe abaranzwe n’ibikorwa by’indashyigikirwa muri iki gihugu ndetse n’inshuti zacyo nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ni uwa kabiri ukomeye utangwa muri iki gihugu, inyuma ya ‘L’Ordre de Michel le Brave’ uhabwa abasirikare baranzwe n’ibikorwa bikomeye by’ubutwari kuva muri Nzeri 1916.