Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, Nibwo Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka umunani, Paul Kagame, yagaragarije urubyiruko ko ari rwo ruhanzwe amaso mu kubaka u Rwanda.
Nyakubahwa Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko mu myaka 30 ishize, rwari ruhanze amaso abakuru kubera ko bamwe muri rwo bari impinja, abandi bakiri bato cyane.
Ati “Ariko ubu murakuze, amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite. Mbese urubyiruko rwacu ntacyo u Rwanda rwababurana. Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu. None se dushingiye kuri ibyo, icyatunanira twifuza kugeraho ni iki? Ntacyo rwose.”
Yasobanuye ko mu myaka 30 ishize, Leta y’u Rwanda yubatse urwego rw’umutekano ku buryo nta cyapfa kuwuhungabanya, ubu igisigaye cyo gushyiraho imbaraga kikaba ari ukwihutisha iterambere rishingiye ku bukungu, kandi ko ushaka kubuza Abanyarwanda amajyambere, ibye bazabikemura bwangu.
Ati “Iby’umutekano, hafi 90% byararangiye. Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere ni byo dushyizeho imbaraga mu kubyubaka ariko bitari ukubaka gusa ahubwo harimo no kwihuta. Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanije ni iyo ngiyo. Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu.”
Kagame yabwiye urubyiruko ko ubumenyi rukura mu mashuri n’andi mahugurwa ruhabwa biruyobora mu nzira yo kuganisha igihugu aheza. Ni aha yahereye arubwira ko rwahanze amaso abakuru baruyoboye, arumenyesha ko ahasihaye ari aharwo ngo rufate inshingano.
Ku batuye mu karere ka Kirehe, Kagame yabibukije ko bafite abaturanyi bo muri Tanzania, abasaba gukora ishoramari ku buryo abo muri iki gihugu bazajya babahahira, kandi bakiga ururimi rw’Igiswayile kugira ngo kuvugana n’aba bakiriya babo mu buryo bworoshye, bagirane n’umubano mwiza nkuko IGIHE cyabyanditse.
Ati “Nimuhinge, mworore, mwikorere ishoramari, hanyuma mujye muha abaturanyi ibyo badafite. Muturanye na Tanzania, muzige n’Igiswayile, numvise mukizi ariko. Ni ururimi tuvuga muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’ibindi bice bya Afurika bivuga Igiswayile. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi, yaba utuye ahandi, ibyo bituma kubana biba byiza, bituma n’ishoramari mukorana na ryo rigenda neza.”
Igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame muri Kirehe cyahuriyemo abaturage barenga 200.000 biganjemo abaturutse muri aka karere na Ngoma. Umukandida wa FPR Inkotanyi yabasabye kuzamutora tariki ya 15 Nyakanga 2024, abizeza ko azasubirayo kubashimira nibabigenza batyo.