DRC: Abasirikare 25 bashinjwaga guhunga umwanzi bakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-04 10:02:13 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, Nibwo mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereyemo urubanza rwakatiwemo igihano cy'urupfu abasirikare 25 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashinjwaga “guhunga umwanzi” mu gihe bari bahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Ni urubanza rwaregwagamo abantu 31, barimo abasirikare 27 ndetse n’abagore bane ba bamwe muri bo bashinjwaga ibyaha birimo “guhunga umwanzi”, guta intwaro z’intambara, kurenga ku mategeko ndetse n’ubujura, nk’uko Jules Muvweko, umunyamategeko wunganiraga umwe muri bo yabibwiye AFP.

Muvweko yakomeje avuga ko nyuma y’urubanza mu mizi, “abasirikare 25 barimo babiri bafite ipeti rya Captain, bakatiwe urwo gupfa.”

Uyu munyamategeko wavuze ko bagiye guhita bajuririra icyo cyemezo, yanavuze kko abagore bane baregwaga muri uru rubanza bo bagizwe abere nyuma yuko habuze ibimenyetso bibashinza.

Related Post