Norveje: Minisitiri ufatwa nk'impirimbanyi y'abatinganyi yerekanye amabere ye mu birori

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-04 17:09:39 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, Nibwo hatangiye gusakara amafoto agaragaza Minisitiri w’Umuco n’Uburinganire, Jeffery Lubna muri Norveje, ari kwerekana WW1amabere ubwo yari amaze guhabwa igihembo cy’uko yakoze akazi neza ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina cyitwa Fag Hag 2024.


Amakuru dukesha dailmail, avuga ko ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, aribwo Jeffery Lubna yagaragaje iyi myitwarire mu birori bya Oslo Pride, bihuza abaryamana n’abo bahuje igitsina muri iki gihugu.

Minisitiri Jeffery Lubna amaze kwakira iki gihembo yahawe nk’utavangura abaryamana n’abo bahuje igitsina, yazamuye umwenda yari yambaye hejuru yerekana amabere ye yari atwikiriye imoko gusa.

Minisitiri w’Intebe, Jonas Gahr Store, na we yamushyigikiye, avuga ko kugaragara kwe mu birori bya Oslo Pride byari bihambaye kandi ko ari umuntu wigirira icyizere, wigenga akaba anakirwa neza mu bikorwa by’umuco hose mu gihugu.

Related Post