Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, akomeje gushyirwa mu majwi nyuma yo gushinjwa kubogama mu bikorwa byo kuzamura abasirikare mu ntera, aho bivugwa ko yitambitse izamurwa ry’abasirikare 12 barimo abirabura n’abagore.
Aya makuru yatangajwe na bamwe mu basirikare bavuga ko impinduka
ziherutse gukorwa mu gisirikare zisa n’izishingiye ku irondaruhu no kutubahiriza
uburinganire, ndetse no gukuraho bamwe mu basirikare bafatwaga nk’abegereye
ubutegetsi bwa Joe Biden, wasimbuwe na Donald Trump.
Ibi bibaye nyuma y’uko Pete Hegseth aherutse no gukura
ku mirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, Randy George,
wari usigaje umwaka umwe ngo arangize manda ye.
Gusa, ubuyobozi bwa Pentagon burahakana aya makuru. Umuvugizi
wabwo, Sean Parnell, yavuze ko ibyavuzwe ari
ibinyoma, ashimangira ko izamurwa mu ntera rishingira ku bushobozi
bw’umusirikare aho kuba ku bindi bintu.
Ati: “Aba
ni abantu bavuga ibyo batazi. Mu buyobozi bwa Hegseth, abasirikare bazamurwa mu
ntera kuko babikoreye.”
Nubwo ubuyobozi bubihakana, hari abandi basirikare bavuga ko hari
ibimenyetso bituma bakeka kubogama, harimo nk’aho abasirikare batatu bo mu ngabo
zirwanira mu mazi bahagaritswe bose ari abirabura, kandi nta perereza ryigeze
ribakorwaho ngo rigaragaze amakosa yaba yarabateye guhagarikwa.
Ibi bibazo bibaye mu gihe Perezida Donald Trump
na Minisitiri Pete Hegseth bagaragaje kenshi ko batemera
gahunda ya Diversity, Equity and Inclusion (DEI),
igamije guteza imbere uburinganire no kudaheza.
Mu minsi ishize, Trump yanasabye ibigo
by’ubwikorezi bwo mu kirere kudashingira kuri DEI mu gutanga akazi, asaba ko
hakwibandwa ku bushobozi bw’abakozi.
Ibi byose bikomeje guteza impaka muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, aho bamwe bashinja ubuyobozi bushya gusubiza inyuma intambwe yari
imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire mu gisirikare, mu gihe abandi
bashyigikiye ko ubushobozi ari bwo bugomba guhabwa umwanya wa mbere.