Kicukiro: Biyemeje kwamamaza no gushyigikira Paul Kagame wagaruriye ku mpanga ubuzima bw'Umunyarwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-07 19:14:59 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, Nibwo Abanyamuryango b'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, bahamije ko bazahora bashyigikira Perezida Paul Kagame ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

Ni ubuhamya bwatanzwe n'abaturage bari bahuriye ku kibuga cya Gikondo, ahazwi nka Mburabuturo, Aho buri wese yatangaga impamvu zituma akomeza gushyigikira Paul Kagame.

Umusaza witwa Nshizirungu Fideli, aganira n'Ikinyamakuru btnrwanda.com, yavuze yiyemeje gushyigikira nyakubahwa Paul Kagame kubera ibikorwa bye byiza kandi bimuvigira byubatswe cyane cyane mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, hari byinshi byahindutse byazuye ubuzima bw'Abanyarwanda bwasaga nk'ubuhanamye ku mpanga bitewe n'ubuyobozi bubi bwari bwubakiye ku gitugu, irondakoko n'iheza.

Yagize ati" Mu byukuri iyo nitegereje ukuntu ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside bwari butuyoboye mu buryo bw'igitugu, irondakoko, bituma mpereza Imana icyubahiro kubera kuturemera umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame watuzuriye ubuzima bwasaga nk'ubuhanamye ku mpanga. Ibyo byose yabikuyeho, yubaka igihugu kigaruka ku murongo ndetse n'impunzi zari zarahejejwe ishyanga ziratahuka zongera kugira uburenganzira ku gihugu cyabo bari barabujijwe na Leta ya Mbere ya Jenoside ya Kayibanda na Habyarimana".

Manirarora Jeanette, nawe yabwiye BTN ko azi byinshi bitarondoreka bigaragaza ko Paul Kagame akwiye gushyigikirwa at" Yaje mu Rwanda nk'umucunguzi wo gucungura Abanyarwanda birimo ku guca nyakatsi ndetse no guha abaturage inka binyuze muri gahunda ya "Gira Inka Munyarwanda".

Abayobozi n'abaturage muri rusange batanze ubuhamya ku byahindutse mu gihe cy'imyaka 30 u Rwanda rubohowe, bahamije ko buri wese akwiye kubaka igihugu yigiye ku rugero rwiza rwa Paul Kagame witangiye akanakorera igihugu mu nyungu z'Abanyarwanda, basoza basaba ko ibyagezweho bigomba gusigasirwa.

Ibi bikorwa byo kwamamaze Umukandida watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi ku Mwanya w'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, byitabiriwe n'abayobozi batandukanye ndetse n'umukandida Depite, Liliane Umutesi wavukiye kandi akanakurira mu Murenge wa Kigarama.







Ibi bikorwa byaranzwe n'akarasisi kakozwe n'urubyiruko rwa Kigarama

Umunyamakuru Samuel Mutungirehe yishimira imbyino zitandukanye zabyinwaga

Related Post