• Amakuru / MU-RWANDA

Kuva tariki ya 10 Nyakanga 2022, ni bwo Dr. Ozonnia Ojielo yabaye ijwi rikomeye ry’impinduka z’iterambere amashami y’Umuryango w’Abibumbye akomeje kugiramo uruhare mu Rwanda, nyuma yo guhabwa inshingano n’Umunyamabanga Mukuru António Guterres amaze kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka ikabakaba ine, muri uyu mwaka wa 2026 ni bwo ari gusoza manda ye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yamusezeyeho ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe nyuma yo guhura no gusezera n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma guhera mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ibiganiro yagiranye n’abayobozi barimo na Perezida Kagame, byagarutse ku musaruro wa gahunda yo guhuza amashami ya Loni yiswe “Delivering as One” aho u Rwanda rwari mu bihugu umunani yatangirijwemo.

Amashami ya Loni ahurijwe hamwe yakoranye bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu guharanira ko ubutwererane bugera ku ntego z’iterambere rirambye, butanga umusaruro ufatika ku rwego rw’Igihugu.

Kuri ubu, Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’Ubutwererane mu Iterambere Rirambye (UNSDF) ijyanye na gahunda z’iterambere u Rwanda rushyize imbere, ikaba inatanga ishusho y’ibikorwa bihujwe by’amashami ya Loni n’abafatanyabikorwa bayo mu nzego zinyuranye.

Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko Umuryango w’Abibumbye ugira uruhare rukomeye mu gutanga amakuru Igihugu gikeneye mu iterambere, ikanashimangira ko hakenewe kurushaho kuvugurura Politiki z’ubutwererane mu iterambere.

Dr. Ozonnia Ojielo, urimo gusoza igihe cy’ubuyobozi bw’amashami ya Loni mu Rwanda, ashimangira ko abakozi b’amashami ya Loni mu Rwanda biyemeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu bagabanya ingorane zarikoma mu nkokora kandi bagakora ibikorwa bitanga umusaruro mu nzego zose.

Agaragaza icyizere cy’uko u Rwanda rurimo gutera intambwe ruva mu bihugu bikennye ku Isi rwerekeza mu bihugu bifite ubukungu buringaniye mu 2035 no mu byateye imbere bitarenze mu mwaka wa 2050.

Ashmangira kandi ko umwaka wa 2026 ari ingenzi ku Rwanda kuko ari wo usoza urugendo rwo kuva mu bihugu bikennye ku Isi (Least Developed Country/LDC), aho ruzagenzurwa mu mwaka utaha wa 2027.

Ku rundi ruhande, Dr. Ojielo ashimirwa ko mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi umunani amaze mu Rwanda yakomeje guharanira ko imikorere ya Loni mu gihugu ijyana n’icyerekezo 2050, u Rwanda rwitezeho kugera ku rwego ruhanitse rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Komite Nshingwabikorwa y’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda isaba ko ibiganiro byakomeza hagati y’impande zose kugira ngo hakomeze kwimakazwa iterambere rirambye ritagira n’umwe risigaza inyuma.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments