Umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC),
watangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga
n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix
Tshisekedi.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu
itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, yavuze ko abarwanyi
bawo bamaze kwigarurira uduce twa Lusinga na Nkonga two muri Teritwari ya
Mitwaba, mu ntara ya Katanga.
MDKC ivuga ko ibihe Katanga n’abaturage bayo cyo kimwe na
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri rusange bari kunyuramo birenze
urugero rwo kwihanganirwa.
Uyu mutwe washinje Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi
bwe ko “bafunze inzira zose z’ibiganiro by’ukuri hagati y’Abanye-Congo,
bahitamo gushyiraho igitekerezo kimwe cyonyine cyo guhindura Itegeko Nshinga
ryiswe ‘Itegeko ry’abanyamahanga’.”
Ni ibirego Tshisekedi areganwa n’umutwe witwara gisirikare
w’ishyaka rye rya UDPS uzwi nka Force du Progrés, mu rwego rwo “kuguma ku
butegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga”.
Wagaragaje ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi
bwaratumye abanyapolitiki batandukanye barangajwe imbere na Joseph Kabila
wahoze ari Perezida wa RDC n’abanyamadini bahunga igihugu, abandi bukabafunga
nta mpamvu.
Uyu
mutwe ushinja Tshisekedi gufunga no kugira impunzi abantu benshi
Mu bo wagarutseho harimo Aubin Minaku,
Kamizelo, Emmanuel Shadari, Jean Claude Nvuemba, Frank Diongo, José Makila,
Claude Lubaya, Bibi Kapinga, Seth Kikuni, Pero Luwara, Azarias Ruberwa, Matata
Mponyo Mapon, Andre Kimbuta, Raymond Tshibanda, n’abanya-Katanga nka Moise
Katumbi, Wivine Mumba, Laurianne Mwewa, Pasteur Mulunda, Jhon Numbi, Mathieu
Kasunka, Richard Muyej, Henri Mova, Isabelle Tshombe, Papy Pungu, Jhon Kadjilo,
Kahozi Bin Malisawa, Marcel Kafindo na Félix Kabange.
MDKC
ishinja Tshisekedi gufunga abasirikare bakuru
Mu basirikare bakomeye wagarutseho bafunzwe
harimo Gen Philemon Yav, Gen Mulongo, Gen Jhon Kabila, Gen Ekuka, Gen Kampeta,
Gen Djadjidja, Gen Banza Kabulo, Gen Kisebo Andre na Gen Ramazani.
MDKC kandi yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi
kuba bukomeje kuyobya Isi ku bibazo by’inyongera mu gihugu, ivangura ry’amoko,
ruswa, kunanirwa kwa guverinoma, icyenewabo n’icuruzwa ry’ubutunzi bwa Katanga.
Yunzemo iti: “Dushingiye kandi ku kuba Isi
ikomeje kurebera mu gihe abanye-Congo muri rusange n’abanya-Katanga bavuga
Igiswahili bicwa, bakatirwa igihano cy’urupfu ndetse bagahatirwa guhunga
igihugu, twebwe abanyamuryango ba MDKC twafashe icyemezo cyo gutangiza
intambara y’amasasu, mu rwego rwo kubohora Katanga na Congo igitugu.”
Uyu mutwe waboneyeho gusaba ba Jenerali, ba
Ofisiye bakuru n’abasirikare bato ba FARDC ndetse n’abanya-Katanga muri rusange
“kwitandukanya na Félix Tshilombo n’ubutegetsi bwe bw’inkoramaraso”, ahubwo
bakifatanya na wo “mu rugamba rwo gushyira iherezo ku gitugu”.
Wunzemo ko urugamba watangije ruri mu rwego
rwo gutera ikirenge cy’abanye-Congo bo mu ntara za Ituri, Mai-Ndombe, Tshopo,
Haut-Uele, Bas-Uele, Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bafashe icyemezo
cyo kwirwanaho bahangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Abaturage
batangiye kugira ubwoba
Rams Malikidogo, umwunganizi w’uburenganzira
bwa muntu uherutse kugirira urugendo muri ako gace , avuga ko uwo mutwe mushya
washyize icyicaro cyaryo ahitwa “Camp Tomate”, nko mu birometero icumi uvuye mu
isoko rya Biakato.
Yagize ati:“Ibi ni amakuru mabi cyane. Dufite
impungenge ko aba bagabo bashobora vuba gushyiraho za bariyeri ku mihanda
bagamije kwaka abaturage amafaranga ku gahato no kubaho babakandamiza, kandi
abaturage basanzwe barambiwe ihohoterwa.”
Abaturage bo muri ako gace basanzwe bahanganye
n’ibitero byitirirwa inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) ndetse
n’imitwe myinshi yitwaje intwaro yiyita Wazalendo, bafite ubwoba ko uku
kugaragara kw’iri tsinda rishya bishobora kurushaho kongera umutekano muke muri
ako karere.
Umuyobozi
w’uwo mutwe azwi n’inzego z’umutekano
Nk’uko umuyobozi w’agace ka Mambasa Territory,
Jean-Baptiste Munyapanzi, abitangaza, umuyobozi w’uwo mutwe yitwa Katembo
Kiaviro, wahoze ari umurwanyi wa Mai-Mai kaba azwi n’inzego z’umutekano.
Uyu Katembo Kiaviro yigeze gufatwa n’inzego
z’umutekano hashize imyaka ibiri mu gace ka Makumo, nyuma ajyanwa gufungirwa
muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iri i Kinshasa. Nyuma yaje kurekurwa, kandi
amakuru avuga ko yagarutse mu ntara ya Ituri hashize amezi atarenze atandatu.
Umuyobozi
w’akarere ka Mambasa avuga ko hakiri kwitondera mu kwemeza neza imiterere y’uwo
mutwe.
Yagize
ati“Naramuka yongeye gufata intwaro, byaba bisa n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe
yitwaje intwaro. Ariko kuri ubu ntituramenya neza niba ari umutwe w’ingabo
uteguye neza. N’iyo baba barahisemo izina ry’umutwe wabo, turacyakeneye kumenya
abo bafatanyije.”
Nubwo
bimeze gutyo, ubwoba bumaze gukwira mu midugudu myinshi yo muri Mambasa, aho
abaturage batinya ko hashobora gushyirwaho za bariyeri zitemewe ku mihanda
ndetse n’ihohoterwa rishya mu gace gasanzwe karugarijwe cyane n’umutekano muke.
Like This Post? Related Posts