Abanyeshuri 202,999 barimo abafite ubumuga 1203 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-08 12:06:52 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga Nibwo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye hose mu gihugu cy'u Rwanda, byatangiye gukorwa n'abanyeshuri 202,999 barimo 465( abahungu 239 n'abakobwa 226) bakoreye kuri Site ya GS Gisozi mu Murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo ku bitangiza ku rwego rw'igihugu.


Mbere yuko ibizamini batangira kubikora, abanyeshuri babanje kumva impanuro z'abayobozi n'abarezi batandukanye zibibutsa inshingano zabo ndetse no kubifuriza ishya n'ihirwe.

Bamwe mu banyeshuri bari bagiye gukora ibizamini bahereye ku isomo ry'imibare, baganiriye na BTN, bavuze ko uyu mwaka w'amasomo wa 2023-2024, wababereye mwiza bitewe n'uko bitaweho n'ababyeyi babo ndetse n'abarimu babigisha cyane ko ntanzara ikibicira ku ishuri.

Umupfasoni Twagirimana Rosette, Umwarimu wigisha mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza muri APAPEC IREBERO, yahamirije BTN  ko ntakabuza abanyeshuri byu mwihariko 93 bo mu kigo yigishirizamo, bazitwara neza biturutse ku mwanya bahabwa bari ku ishuri ndetse no mu miryango yabo.

Yagize ati" Abanyeshuri bazatsinda ku rwego rwiza kandi rushimishije bitewe n'uburyo bateguwe. bahawe umwanya uhagije, bitaweho yaba ku ishuri no miryango yabo".

Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard yabwiye itangazamakuru ko aba banyeshuri bafitiwe ikizere cyo gutsinda neza bitandukanye na mbere mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19.
Ntawashidikanya ko batazatsinda cyane ugereranyije na mbere mu gihe cya Covid-19".
Minisitiri Dr Twagirayezu kandi yasabye ababyeyi n'abanyeshuri gukomeza kwita ku nshingano zabo ndetse anatangaza ko abafite ubumuga bafashijwe ku buryo ntambogamizi bahura nazo igihe bari gukora ibizamini.

Akomeza ati" Ababyeyi bagomba gukomeza kuba hafi y'abana, bakabaha umwanya wo kuruhuka neza, bakirinda kubakoresha imirimo mu gitondo kugirango badakererwa naho abafite ubumuga barazirikanwe bahawe ubufasha ndetse kandi tuzakomeza kubakurikirana ku bufasha bakeneye cyane ko ibyo byose byasuzumwe mbere".
Abanyeshuri bose batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.

Ibi bizamini birakorerwa kuri site 1,118 ziri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302 naho abanyeshuri bari gukora ibizamini bafite ubumuga bangana na 1203.

Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bisoza amashuri abanza, witabiriwe n'abandi bayobozi barimo Bernard Bayasese, Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva na Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi muri NESA ukuriye ishami rishinzwe ibizamini.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese (ibumoso),  Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard(hagati) n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva(iburyo)

Umupfasoni Twagirimana Rosette, Umwarimu wigisha mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza muri APAPEC IREBERO
Abayobozi bari guhereza abanyeshuri ibizamini

Abanyeshuri basaga 400 bari kuri site ya GS Gisozi bahawe impanuro mbere yo gukora ibizamini



Related Post