Kicukiro: Umugabo yahawe amafaranga ngo akure ibyangombwa mu bwiherero agezemo ararigita, bikekwa ko yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-09 10:44:20 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Bigo, Akagari ka Karembure, mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, umugabo yarigitiye mu bwiherero ubwo yaragiye gukuramo ibyangombwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN, bavuze ko ubwo uyu mugabo usanzwe ari umufundi, yari arimo kubaka inzu noneho nyiri nzu witwa Bosco, aza amuhamagara amubwira ko amaze guta ibyangombwa bye mu bwiherero undi nawe amwemerera kubikuramo ariko akamwishyura amafaranga 2000 Frw kugirango abikuremo.
Umwobo yahezemo ufite metero zisaga 15

Hari uwagize ati" Bosco yaje yiruka amutabaza amubwira ko ataye ibyangombwa bye mu bwiherero undi rero ntagutindaganya amwemerera ko ari bubikuremo ariko akamuha 2000 Frw".

Ubu bwiherero Nyakwigendera yaguyemo bivugwa ko bufite uburebure bureshya na metero zisaga 18.

Magingo aya inzego z'umutekano ziracyashakisha uyu mugabo bikekwa ko ashobora kuba yitabye Imana.

Inkuru irambuye ni mukanya!!!!!

Related Post