Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gusimbuza abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado Province muri Mozambique.
Kuri uyu wa Gatanu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen
Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya
gusimbura bagenzi babo muri iyo ntara.
Izi mpanuro zatangiwe mu kigo cya gisirikare cya Kami Military Training
Centre, mu gikorwa cyanitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda
ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko muri iki kiganiro Maj Gen
Nyakarundi yibukije iri tsinda ko inshingano zaryo ari ukurinda abasivile
ibikorwa by’iterabwoba.
Yanabasabye kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda, ashimangira akamaro ko
kurangwa n’imyitwarire myiza, gukorera hamwe n’ubunyamwuga mu kazi kabo.
Maj Gen Nyakarundi yanabasabye gukora akazi kabo bashyizeho umutima,
bakurikiza urugero rwiza rw’abo bagiye gusimbura.
U Rwanda ruheruka gusimbuza abasirikare n’abapolisi bari muri ubu
butumwa muri September 2025.
Ubutumwa bw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu
masezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2021, nyuma y’uko Mozambique isabye u
Rwanda ubufasha mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byari byibasiye Intara ya
Cabo Delgado.
Iyi ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017, aho byishe
abaturage barenga 3,000, abandi basaga ibihumbi 800 bagahunga ingo zabo.
Kuva ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021, zabashije guhashya ibi byihebe ku buryo mu mpera za 2023 ubuyobozi bwa Mozambique bwatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado byari byamaze kugarurwamo umutekano, bituma abaturage benshi basubira mu byabo.