Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Mountain Inhofe ukomoka muri Amerika, wari inshuti y’u Rwanda witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.
Ni mu butumwa bw’akababaro, Umukuru w’Igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho kuri X, yavuze ko Senateri Inhofe yari inshuti y’umwihariko y’u Rwanda.
Yagize ati "Uhereye ku rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Afurika mu myaka 25 ishize n’izindi nyinshi zakurikiyeho, yabaye inshuti idasanzwe y’uyu mugabane by’umwihariko u Rwanda".
Perezida Kagame yavuze ko umubano Senateri Jim yatangije hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzakomeza kuba mu murage we nk’umunyapolitiki wakoreye abaturage.
Ambasaderi Mukantabana na Dr Vincent Biruta bashyikiraza Senateri Inhofe impano igaragaza umubano mwiza yagiranye n'u Rwanda
Ambasaderi Mukantabana na Dr Vincent Biruta bashyikiraza Senateri Inhofe impano igaragaza umubano mwiza yagiranye n’u Rwanda
Senateri Jim Inhofe yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yabaye Umusenateri wa USA imyaka 29 yose, akaba yitabye Imana afite imyaka 89 azize uburwayi