Tanzania: Abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-11 04:25:07 Amakuru


Ubuyobozi n’abapolisi muri Tanzania, baherutse gushyiraho isaha ntarengwa yo kuba buri mpunzi ikomoka mu gihugu cy’u Burundi igomba kuba yageze mu nkambi ya Nduta. Ni nyuma y’uko iyi nkambi isumbirijwe n’abagizi ba nabi bakomeje kugenda babatera ubwoba.

Guhera saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Tanzaniya, nta mpunzi zemerewe kuva cyangwa kwinjira muri Nduta nyuma y’uko hikanzwe umutekano mucye.

Ibi byose byatangiye nyuma y’uko hakozwe inama ihuza abapolisi n’abayobozi b’inkambi, aho banzuye ko impunzi zigomba kwicungira umutekano mu nkambi zikarara irondo. Ni nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi mu nkambi bagasanga intwaro mu nkambi.

Umwe mu bapolisi yagize ati: “Twamenyeshejwe ko hano mu nkambi hari abateza ibibazo bafatanyije n’inyeshyamba. Ibimenyetso ni uko twabonye kandi twafashe imbunda muri zone ya 6."

Kuri ubu, abatuye muri iyi nkambi ya Nduta batangiye kuyoboka isaha yo gutaha mbere ya saa moya z’umugoroba ndetse abandi bakaba bamenyereye kudasohoka mu nkambi nyuma y’ayo masaha nkuko Bwiza ibitangaza.

Bamwe muri izi mpunzi ziba mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, baherutse gushinja u Burundi kohereza abajya kubahohotera kugirango batahe inkambi ifungwe.Mu ntangiro z’uku kwezi, abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi ya Nduta muri Tanzaniya .

Itsinda ry’abagore batanu bari bagiye gushaka inkwi bagwa mu gico cy’abagizi ba nabi, bahita babafata ku ngufu. Amakuru avuga ko mu bagabye igitero, harimo abantu bavuga ikirundi neza, bityo ko badashidikanya ko boherejwe na Leta y’u Burundi.

Related Post