Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, Nibwo Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko yasheshe guverinoma yose mu gihe akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage.
Mu ijambo yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ruto yavuze ko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bo baguma mu nshingano.
Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ateganya gushyiraho guverinoma nshya izamufasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, gukemura ibibazo byihutirwa no gushyira mu bikorwa gahunda Leta yashyizeho.
Mu byo yasobanuye ko yiteze kuri guverinoma nshya ateganya gushyiraho harimo gufasha igihugu kugabanya umutwaro w’inguzanyo z’amahanga, kongera amafaranga igihugu cyinjiza, gushakira akazi abashomeri no kugabanya isesagura ry’amafaranga.
Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gukuraho aka kanya abanyamabanga muri guverinoma ndetse n’Intumwa Nkuru ya guverinoma. Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse birumvikana na Visi Perezida ntabwo bakorwaho.”
Perezida Ruto yateguje ko azaganira n’abo mu nzego zitandukanye, imitwe ya politiki n’Abanyakenya muri rusange, bahanahane ibitekerezo ku bakwiye kujya muri guverinoma nshya.