Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, Nibwo mu Karere rere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro, Akagari ka Shyira mu Mudugudu wa Rucyamu, hatangiye gucicikana amakuru y'urupfu rw'umugore bikekwa ko yishwe akubiswe n'abarimo umukecuru.
Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa NYIRANGARUYE Esther w’imyaka 40, mbere yuko apfa yari acumbitse kwa MUKARUSAGARA Anne Marie w’imyaka 60, basanze yapfiriye mu nzu.
Abaturage batuye muri kariya gace bavuga ko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umugore witwa NYIRANEZA w’imyaka 61 ndetse n’undi witwa UWIZEYIMANA Francine w’imyaka 44 ku itariki ya 08 Nyakanga 2024, nyuma ajyanwa kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Busoro bamuha imiti kuwa 10 Nyakanga 2024.
Umuseke dukesha iyi nkuru, wanditse ko RIB yatangiye iperereza.