Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abadatoza abana Umuco Nyarwanda ahubwo bakabashora mu by’amadini, ugasanga aho gucyeza umuco gakondo, baracyeza imico y’ahandi.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku 27 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Itorero Benimana, rigamije gufasha abato mu Gihugu hose gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, amazina y’inka, ibisigo n’ibindi.
Ruatangarwamaboko yagaragaje ko ababazwa n’abana b’u Rwanda bajyanwa mu ishuri ryo ku Isabato, iryo ku Cyumweru akaba ari byo bakurizwamo bagatererana itorero ribigisha umuco gakondo wa ba sogokuruza.
Yakomeje agaragaza ko abona ntacyo amadini amariye Abanyarwanda uretse kubangiza, ahubwo icyakorwa ari ukwimakaza itorero ry’Abanyarwanda ryuje umuco.
Yagize ati:"Usanga umwana atari Umunyarwanda ahubwo ari umukirisitu, ari Umuyisilamu, ibi bintu nta kintu bimariye Igihugu! Nta na kimwe uretse kwica abantu, ni ukubangiza mu ntekerezo. Niba ubona umwana w’Umunyarwanda aba umukirisitu kurenza kuba Umunyarwanda, aba Umusiramu kurenza kuba Umunyarwanda wumva Ubunyarwanda bukiri he?"
Yavuze ko amatorero ashyizwemo imbaraga guhera mu buto buri mwana w’Umunyarwanda yajya arangwa na wo haba mu mico, mu myambarire, imivugire aho kugira ngo imico y’ahandi abe ari yo ishyirwa imbere.
Muganga Rutangarwamaboko anenga bikomeye abashyira imbere kwitwa Abakirisitu, Abayisilamu kurenza kuba Abanyarwanda ibyo bakabishimangiza kujyana abana mu mashuri y’amadini aho kubashyira mu y’umuco.
Ati:"Aho kujyanwa mu itorero ngo batozwe umuco wacu baratozwa iby’amadini, bazi ishuri ryo ku Isabato, ishuri ryo ku Cyumweru, hanyuma se ishuri ry’umuco riri he? Itorero ryabaye iry’abantu basa nk’aho bidederezwa bashakisha ubuzima ibindi byananiye."
Muganga Rutangarwamaboko akomeza avuga ko yanyuzwe bikomeye n’ijambo rya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame, ryo ku wa 27 Ugushyingo 2025, aho yagaragaje ko nta ruhare rw’insengero abona mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ari ibishoboka insengero zose zafungwa kuko hari benshi biyoberanya bakigira nk’aho bari gukora umurimo w’Imana, bagashinga insengero ku bwinshi kandi bagamije gucucura abantu utwabo.
Muganga Rutangarwamaboko avuga ko ibyo gufunga insengero bari barabisabye kuva kera cyane, ko babonaga nta kamaro bifite.
Yagize ati:"Twabisabye kuva kera! Yabivuze ahubwo aje kutuvuna ni ukuvuga ko byari ubusabe bwacu."
Umukuru w’Igihugu kandi yagiriye abantu inama ko bakwiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora imirimo itandukanye aho kwirirwa mu nsengero kuko no gusenga wasenga wifashishije ikoranabuhanga.
Like This Post? Related Posts