Paul Kagame yijeje umuhanda wa kaburimbo abatuye i Bumbogo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-12 14:16:55 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Nibwo Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yiyamamarije mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Abateraniye kuri Site ya Bumbogo basaga ibihumbi 300 bo mu bice bitandukanye mu Karere ka Gasabo ndetse no mu bindi bice byegeranye na ko, bahawe ubutumwa butandukanye na Nyakubahwa Paul Kagame maze nabo bamusezeranya ko azatorwa 100%.

Uyu wari umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

Kagame washimiwe ku byiza yagejeje ku Banya-Gasabo ari hamwe na FPR Inkotanyi, yavuze ko azatorera muri aka Karere, yizeza ab’i Bumbogo ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo nyuma yo guhitamo neza ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yavuze ko umuhanda w’ibitaka ugera i Bumbogo ugomba gushyirwamo kaburimbo, niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15 [Nyakanga] ibyabagejejweho byavuzwe, ibigomba kubagezwaho ni byinshi kurusha.”

Yavuze ko gutora neza ari ubudasa bw’u Rwanda, nubwo hari abo bidashimisha.

Ati “Hari abo 100% abarigize igitutsi, ariko rya 100% rivuze ubudasa, politiki yahindutse ikava mu macakubiri, ubwicanyi ikajya mu kubaka igihugu, Abanyarwanda bakaba bari hamwe. Aho muzashakira kugira ubundi budasa, ibyo mubifitiye uburenganzira.”




Related Post