Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, Nibwo, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wawo, Paul Kagame, yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri kuri site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hari abaturage Ibihumbi bari baje kumushyigikira kubera ibikorwa bye byivugira byabahinduriye ubuzima n'imibereho mu myaka 30 ishize.
Nyakubahwa Paul Kagame, yahatangarije ubutumwa butandukanye burimo kugaragaza ibyagezweho n'Umuryango FPR Inkotanyi ku bufatanye n'Abanyarwanda ndetse anashimira abaje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Kagame yamenyesheje abanenga demokarasi y’u Rwanda ko Abanyarwanda bahisemo kubaho nk’uko babishaka, bityo ko nta wundi ukwiye kubahitiramo imibereho.
Yagize ati “Ndetse erega Kagame ni mwe, namwe muri Kagame! Kandi twese turi FPR, turi Inkotanyi ndetse tukaba n’intare twese.”
Kuri iyi site hitabiriye abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi. Kagame ashingiye ku kuba ubwitabire kuri buri site zitandukanye bwari hejuru cyane, yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwigeze gusenyuka rwasubiranye.
Ati “Ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi cyane ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa na byo byinshi kandi bizima. Rero, urugendo rw’imyaka 30 tugenze, ndetse imbere yacu hari FPR, n’aho tugeze, mu by’ukuri iyi mibare ni ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye, rukaba u Rwanda rw’Abanyarwanda bose, tukaba bamwe. Ndetse reka mbishyire mu Kinyarwanda cy’umugani, ibyari inyeri byabaye inyanja. Ibindi byabaye, ni igikorwa cya politiki.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomoje ku banyamahanga bo mu bihugu biyoborwa bimwe na bimwe batumva neza ubwitabire bw’Abanyarwanda mu gikorwa nk’iki. Yavuze ko iyo baba bazi u Rwanda, batakabaye banenga demokarasi yarwo.
Ati “Ni yo mpamvu benshi batabyumva neza, cyane cyane abo hanze, batari Abanyarwanda, iyo bavuga u Rwanda. Utavuga u Rwanda we ntabwo namurenganya. Ariko niba ushaka kuvuga u Rwanda, ukwiriye no kurumenya. U Rwanda na kera, Abanyarwanda bari bamwe, ntibivuze ko batari batandukanye ariko iyo byageraga ku Bunyarwanda, babaga ari bamwe. Imyaka rero ibaye myinshi tutari bamwe, ubu twasubiye kuba bamwe.”
Kamayirese Jean D’amour, Umuyobozi wa KLC , yagaragaje ibyishimo
Kagame yasobanuye ko ubwitabire bwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza busobanuye ubumwe bw’Abanyarwanda, bukaba umugambi umwe bahuriyeho wo kubaka igihugu cyabo, nta n’umwe usigaye inyuma, bigashimangirwa kandi n’uko imitwe ya politiki umunani yifatanyije na FPR mu gushyigikira umukandida umwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Taliki 15 Nyakanga 2024, nibwo hazaba amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse bucyeye bwaho tali 16 hakazaba ay’abadepite. Abashyigikiye Kagame kuri iyi site ya Gahanga, bamubwiye ko biteguye kumuhundagazaho amajwi.
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa yari yaje gushyigikira Paul Kagame
Umunyamakuru wa Bplus TV Emmy Nyawe(ibumoso) yari yaje gushyigikira Paul Kagame