Nyarugenge: Urubyiruko rwiteguye gutora ku nshuro ya Mbere rwatangaje amagambo akomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-14 17:13:33 Amakuru

Hari urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, rugiye gutora ku nshuro ya Mbere, rutangaza ko rwishimira ko rugiye gutora abayobozi bihitiyemo kuri uyu wa Mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite 53 azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 mu gihugu.

Uru rubyiruko  rurimo abazotora ku nshuro ya mbere, imihigo ni yose aho bavuga ko uyu munsi ubura amasaha make uje ukenewe kuko bazihitiramo abayobozi baboneye.

Turikumwenima Emmanuel, yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko bizaba ari agahebuzo ubwo azaba atora ku nshuro ya mbere.
 
Yagize ati" Bizaba ari agahebuzo kuko ni kunshuro ya Mbere nzaba ntoye cyane ko ari abayobozi twihitiyemo baboneye".

Undi nawe ugiye gutora ku nshuro ya mbere ati" Umunsi tuzatoreraho ndabona watinze kuko ndashaka kugira uruhare rukomeye nihitiramo abayobozi bukuri kandi bakwiriye igihugu cyacu kiri gutera imbere uko bucya n'uko bwije".

Ndayishimiye Patience, wari uri mu myiteguro y'aya matora kuri site ya Saint Famille, hahuriye utugari dutatu twa Kabasengerzi, Ubumwe na Rugenge, yatangarije BPLU TV ko ku nshuro ya Kabiri atora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda hakaniyongeraho Abadepite bizaba bidasanzwe bitewe nuko hari byinshi byahindutse ugereranyije na mbere ubwo yatoraga ku nshuro ya mbere.

Agira ati" Kuri iyi nshuro ya Kabiri ntora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda hakaniyongeraho Abadepite bizaba bidasanzwe bitewe nuko twiteguye bihagije ikindi turi kubona aho igihugu cyerekeza".

Ku rubuga rwa X rwa NEC,  jashyizweho ubutumwa buvuga ko ku munsi w’amatora, bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora ndetse no kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga.

Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi iyo abyifuza.

Komisiyo y’amatora kandi yatangaje ko umukandida abubijwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.

Mu gihe umuntu yinjiye mu bwihugiko, ntabwo byemewe ko afata amafoto cyangwa se ngo agaragaze uwo yatoye kuko gutora ari ibanga.



Related Post