Inkindi Aisha yasabye imbabazi abagabo aherutse kwita ibimonyo n'amagweja

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-20 09:41:49 Imyidagaduro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, Nibwo  binyuze ku rubuga rwe rwa X, Umukinnyi wa filime, Inkindi Aisha, yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’ nyuma y’iminsi agarukwaho kuri uru rubuga ubwo yagaragaza ko umuntu watoranyije abasore bari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.

Ati" “Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda [...] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’


Izi mbabazi yasabye yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zirimo urubuga rwe rwa X, agira ati “Mwaramutse neza, Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina-gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pee! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”

Nyuma y’aya magambo, abenshi batangiye kumwibasira bavuga ko atari akwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.

Inkindi Aisha, Ni umwe mu byamamare hano mu Rwanda byagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, aho yari aherutse kugaragara mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024.



Aisha Inkindi(iburyo) yakunze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame



Related Post