Umusore yishe umukunzi we agiye kwiyahura afatwa na polisi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-27 19:12:36 Amakuru

Ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo umusore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Musa Sasi, utuye ahitwa Goba-Matosa mu Mujyi wa Dar es Salaam ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukunzi we Lucky Haule w’imyaka 29 y’amavuko nawe afatwa arimo agerageza kwiyica.

Polisi yo mu Mujyi wa Dar es Salaam yatangarije Ikinyamakuru Mwananchi ko icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabaye kuwa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, kibera aho i Goba-Matosa, impamvu y’urwo rupfu ikaba yaratewe ahanini n’intonganya zabaye hagati y’abo bakundana nk’uko byagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ryakozwe.

Komanda wa Polisi muri ako gace witwa Jumanne Muliro, yavuze ko uwo wishe umukunzi we, yafashwe n’inzego z’umutekano, ariko agafatwa nawe ubuzima bwe bumeze nabi cyane kuko yagerageje kwiyica, agahita ajyanwa mu Bitaro bikuru bya Mwananyamala.

Komanda wa Polisi Muliro, yagize ati, ”Nyuma yo kwica umukunzi we, uwo ukurikiranyweho kuba yaramwishe, nawe yagerageje kwiyica akoresheje icyuma yishinze mu ijosi, yafashwe ubuzima bumeze nabi cyane, ubu ari mu Bitaro bikuru bya Mwananyamala”.

Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri urwo rupfu Polisi yayamenye ubwo yari igeze aho yiciwe, ihasanga umurambo we, iperereza rigaragaza ko uwishwe yari azwi ku izina rya Lucky Haule w’imyaka 29 wakoraga mu ruganda rukora inzoga ivugwaho kuba ikaze cyane yitwa ‘Nguvu Banana Wine’, akaba yarishwe n’uwari umukunzi we Musa Sasi w’imyaka 32 wakoraga ibiraka muri urwo ruganda, akaba anatuye hafi y’aho urwo ruganda rukorera muri Goba-Matosa nkuko KigaliToday ibitangaza.

Uwo muyobozi muri Polisi yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abaturage ko mu gihe bafitanye ibibazo muri sosiyete, bajya babigeza ku nzego z’ubutegetsi zibishinzwe kugira ngo zibafashe mu kubikemura uko bikwiye, kuko ari bwo buryo bwo kurwanya ibyaha no kubikumira mbere.

Related Post