• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage baturiye Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru, bavuga ko bavoma amazi mabi aturuka mu birunga kubera ko aho batuye nta mazi meza ahari.

Aba baturage bakomeza bavuga ko kutagira amazi meza bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo n'indwara ziterwa n'umwanda.

Umwe ati:"Tuvoma mu ishyamba kandi nabwo ntabwo byemewe tujyayo twihishe. Iyo ibisimba byaje ku muserege ntabwo tuvoma ndetse n'abarinzi ntibatwemerera."

Undi muturage yakomeje avuga ko kubona amazi meza muri ako gace ari ikibazo gikomeye.

Ati:"Twe abagore ni ikibazo iyo umugabo atagiyeyo ntabwo wamesa, ntiwanakaraba."

Bakomeje bavuga ko amzi bavoma aba ari mabi kuko aba arimo ususimba nk'imisundwe bityo bagasaba ko bakwegerezwa amazi meza.

Yagize ati:"Mutuvaganire natwe tubone amazi meza. Twifuza ko leta yatugoboka natwe tukabona amazi."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungireje ushinzwe Iterembere ry'Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko abaturage bo muri ako gace bagiye kubona amazi.

Ati:"Icyiza kiriho n'uko hari ibigega biri kubakwa Mutobo, bizuzura mu mpera z'uyu mwaka. Nicyo gisubizo kirambye dutegereje."

Aba baturage mu gihe batarabona amazi meza abafite ubushobozi bagerageza kwishakamo ibisubizo, aho bakoresha amahema bakubaka ibigega bifata amazi.

Muri Gashyantare 2025, Mu Karere ka Musanze habarurwaga amavomo rusange 579, ariko muri yo 34 ntabwo yakoraga mu Karere kose.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments