• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, humvikanye inkuru ibabaje y’umunyeshuri wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro (RP Tumba College), wasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, ari kumwe n’umukobwa wari waje kumusura na we yitabye Imana.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iri shuri avuga ko uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Information Technology. Yasanzwe amanitse mu nzitiramibu iri hejuru y’igitanda, mu gihe uwo mukobwa wari wamusuye we yasanzwe aryamye hasi, na we yamaze gupfa.

Umukozi ushinzwe Inozamububanyi (Public Relations Officer) muri RP Tumba College, Nkusi Moses, yemeje aya makuru, avuga ko bombi basanzwe mu nzu uwo muhungu yabagamo (ghetto) inyuma y’ikigo.

Yagize ati: “Ni umuhungu n’umukobwa basanzwe bapfiriye mu nzu yari ifunze imbere, ifite n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri wacu, ariko ku bijyanye n’umukobwa ntituramenya niba na we yari umunyeshuri hano.”

Yakomeje avuga ko uko basanze umubiri w’uwo muhungu bisa n’aho yaba yiyahuye, kuko yari amanitse mu nzitiramibu, mu gihe uwo mukobwa we yasanzwe hasi yapfuye.

Inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u Rwanda zahise zigera aho byabereye, zitangira iperereza rigamije kumenya neza icyateye urwo rupfu rw’abo bombi.

Kugeza ubu, imibiri yabo yari igihari hategerejwe ko ijyanwa gukorerwa isuzuma (autopsie) kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’urwo rupfu rwabo.

Ubuyobozi bwa RP Tumba College bwagaragaje ko ari igihombo gikomeye kuba abantu babiri bashobora kuba ari abanyeshuri bombi bapfira rimwe, bunihanganisha imiryango y’aba bombi mu bihe bikomeye barimo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments