Ikipe ya Police Volleyball Club y'abagore , yatwaye igikombe cya Liberation Cup, itsinze APR Volleyball club ku mukino wa nyuma , amaseti 3-1.
Wari umukino ukomeye ku makipe yombi , nyuma yuko APR WVC yari yageze ku mukino wa nyuma , itsinze ikipe ya Ruhango amaseti 3-0, ni mugihe ikipe ya Police WVC , yo yari yatsinze Rwanda Revenue Authority, amaseti 3-1, Police WVC yashakaga igikombe , kugirango yihimure , kuri APR WVC yayitwaye igikombe cya shampiyona.
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Ikipe ya Police WVC niyo yinjiye mu mukino neza , itsinda iseti ya mbere amanota 27-25 , iseti itari yoroshye ku mpande zombi , iseti ya 2 ikipe ya Police WVC yayitsinze biyoroheye cyane , ku manota 25-13 , ikipe ya APR WVC yahise igaruka mu mukino itsinda iseti ya 3 , amanota 25-16, mu gihe iseti ya 4 Police WVC, yayitsinze ku manota 25-20.
Police WVC ibaye ikipe ya mbere , itwariye igikombe muri Petit Stade ,nyuma yo kuvugururwa, iyi kipe yari yagerageje kwitwara neza muri shampiyona, gusa APR WVC ntiyayorohera , umutoza wa APR WVC Peter Kamasa , yari yatangaje ko bagomba gutwara iki gikombe , kuko gutoza APR WVC bivuze gutwara igikombe.
Abakobwa ba Police WVC bishimiye gutwara igikombe
Abafana bari benshi cyane muri Petit Stade
APR WVC yatengishye abakunzi bayo