Police WVC yatwaye igikombe cya Liberation Cup itsinze APR WVC

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-28 17:13:42 Imikino

Ikipe ya Police Volleyball Club  y'abagore , yatwaye igikombe cya Liberation Cup, itsinze APR Volleyball club ku mukino wa nyuma , amaseti 3-1.

Wari umukino ukomeye ku makipe yombi , nyuma yuko APR WVC yari yageze ku mukino wa nyuma  , itsinze ikipe ya Ruhango  amaseti 3-0, ni mugihe ikipe ya Police WVC , yo yari yatsinze Rwanda Revenue Authority, amaseti 3-1, Police WVC yashakaga igikombe , kugirango yihimure , kuri APR WVC yayitwaye igikombe cya shampiyona.


Wari umukino utoroshye ku mpande zombi 

Ikipe ya Police  WVC niyo yinjiye mu mukino neza , itsinda iseti ya mbere amanota 27-25 , iseti itari yoroshye ku mpande zombi , iseti ya 2 ikipe ya Police   WVC yayitsinze  biyoroheye cyane , ku manota 25-13 , ikipe ya APR WVC yahise igaruka mu mukino itsinda iseti ya 3 , amanota 25-16, mu gihe iseti ya 4 Police WVC, yayitsinze ku manota 25-20.

Police WVC ibaye ikipe ya mbere , itwariye  igikombe muri Petit Stade ,nyuma yo kuvugururwa, iyi kipe yari yagerageje kwitwara neza muri shampiyona, gusa APR WVC ntiyayorohera , umutoza wa APR WVC Peter Kamasa , yari yatangaje ko bagomba gutwara iki gikombe , kuko gutoza APR WVC bivuze gutwara igikombe.


Abakobwa ba Police WVC bishimiye gutwara igikombe 


Abafana bari benshi cyane muri Petit Stade 


APR WVC yatengishye abakunzi bayo 






Related Post