Gakenke: Umugabo uvuga ko yishe ingwe yahawe urw'amenyo n'ubuyobozi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-30 06:44:25 Amakuru

Ku wa Kabiri w'icyumweru gishize, tariki 23 Nyakanga 2024, Nibwo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, hatangiye gukwirakwira inkuru y'umugabo wavugaga ko yishe ingwe ubwo yari ije kumurira inkwavu.

Amakuru y’uko Niyikorurukundo Flavier yarwanye n’ingwe yari igiye kumurira inkwavu akayica yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yumvikana asaba ubufasha ngo ashobore kwivuza aho yakomeretse.

Uyu mugabo w’imyaka 26 yabwiye Flash TV ko yarwanye n’igisimba cya mbere akacyica hakaza n’icya kabiri na cyo bagahangana kugeza acyishe.

Ati “Twararwanye birankubitagura mba ibisebe. Naracyishe ndagishyingura bucyeye mu gitondo haza ikindi gisimba na cyo ndacyica.”

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu Murenge wa Cyabingo bwagaragaje ko umuturage witwa Niyikorurukundo Flavier wavugaga ko yishe ingwe akaba arwariye mu kigo nderabuzima, yabeshyaga kuko inyamaswa basanze yishe ari inturo aho kuba ingwe.

Inzego z’ibanze mu gace atuyemo zagaragaje ko uyu mugabo atahanganye n’ingwe nk’uko yari yabitangaje ahubwo ari injangwe yishe yari igiye kumurira inkwavu.

Ati “Ntabwo yigeze ajyayo [mu bitaro] kuko nkimara kuyumva nahise mushaka ndamubona mubajije ibyo ari byo ambwira koko ko byabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru (gishize)…turahageze dusanze atari ingwe ahubwo ari injangwe”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bubinyujije kuri konti ya Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, bwatangaje ko ibyo uyu muturage yavuze bitabayeho nkuko Igihe cyabyanditse.

Buti “Aya makuru ntabwo ari ukuri, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Icyongeyeho nta Kigo Nderabuzima cyitwa Muramba kibarizwa muri Gakenke.”

Niyikorurukundo wavugaga ko yarwanye n’ingwe yemeza ko yayifashe umurizo akubita ku gikuta ihita ipfa, ariko na yo imusharura ku kaboko.

Related Post