Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, Nibwo hemejwe inkuru y'urupfu rw'Umunyarwanda witwa Tito Barahira wari ufungiwe muri gereza iri mu Bufaransa nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfuye.
Aya makuru yemejwe na Me Richard Gisagara wari mu bunganiraga abaregera indishyi mu rubanza rwa Barahira na Octavien Ngenzi rwarangiye mu Ukwakira 2019.
Yagize ati "Tito Barahira alias Barahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda rwa Paris ku bwo kwica ibihumbi by’Abatutsi muri Kiliziya ya Kabarondo yapfiriye i Paris. Ibitekerezo byanjye biri ku nzirakarengane n’ababo, bamwe muri bo bangiriye icyizere ngo mbunganire.”
Barahira wari ufite imyaka 73 y’amavuko yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Ubu ni mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.
Yafatiwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016. Ntabwo yigeze yemera ko yabikoze.
Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, kandi hari ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica, ubundi akaba ari we ubwe ubica.
Muri Nyakanga 2016, urukiko rubanza rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye, muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.