Perezida wa Angola yaganirije Tshisekedi na Kagame kungingo yo guhagarika imirwano muri DRC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-02 07:11:13 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2024, nibwo Perezida wa Angola João Lourenço yaganiriye kuri telefoni na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame nyuma yo kuganira na Tshisekedi ku ngingo yo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola dukesha iyi nkuru, ntibigeze bisobanura birambuye ibyo Perezida Lourenço yaganiriye na Kagame ku guhagarika imirwano yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Gusa ngo bavuganye ku myanzuro iheruka gufatirwa i Luanda muri Angola, ahaheruka guhurira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo.
Tshisekedi yavuganye na João Lourenço ari i Buruseli mu Bubiligi aho arwariye akaba amaze iminsi yitabwaho n’abaganga kabuhariwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida Lourenço yavuze ko Angola izakomeza gushyira imbaraga kugira ngo hirindwe ingaruka no kunanirwa kumvikana hagati y’u Rwanda na Congo.

Umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ku wa 01 Kanama watangaje ko amasezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na RD Congo atawureba kuko utatumiwe muri ibyo biganiro nkuko Umuseke ubvitangaza. 

Related Post