Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amafaranga u Rwanda rukoresha mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique arenze inshuro 10 inkunga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Makolo yavuze ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero Ingabo z’u Rwanda zahawe binyuze mu kigega cya European Peace Facility yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi cy’ubu butumwa ku Rwanda kiri hejuru cyane ugereranyije n’ayo mafaranga.
Yasobanuye ko uretse amafaranga menshi igihugu gishora muri uru rugamba, hari n’uruhare rukomeye rw’abasirikare b’u Rwanda bitanga, bamwe muri bo bagasiga ubuzima bwabo mu kazi ko guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Ibi Makolo yabitangaje asubiza inkuru y’ikinyamakuru Bloomberg ivuga ko amasezerano y’inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uha Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Cabo Delgado azarangira muri Gicurasi 2026.
Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize European Union mu nama yabereye i Brussels ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Yaje isanga indi nkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero yari yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zigeze muri Mozambique.
Amakuru y’uko iyi nkunga ishobora guhagarara aje nyuma y’uko United States ku wa 2 Werurwe 2026 itangaje ibihano ku Ngabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force), izishinja gufasha umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ibyo u Rwanda rwakomeje kwamagana.
Umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko gahunda z’inkunga zatangiye mu 2022 no mu 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026, kandi ko bari gusuzuma ingaruka z’ibihano biherutse gutangazwa na Amerika ku basirikare n’abayobozi bane bakuru ba RDF.
Icyakora, Makolo yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na Leta ya Mozambique, hagamijwe gufasha iki gihugu mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba, kandi ko amafaranga atari yo yari ku isonga mu byateye iki cyemezo.
Yagize ati:“Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado zibisabwe na leta ya Mozambique kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe. Amafaranga si yo yari intego ya mbere.”
Yagaragaje kandi ko umusaruro w’iki gikorwa umaze kugaragara: abaturage benshi basubiye mu ngo zabo, amashuri yongeye gufungura, ubucuruzi burasubukurwa, ndetse n’ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga rikomeza kugerayo.
Makolo yavuze ko ibikorwa bya RDF byafashije cyane mu kurinda ibikorwa by’ishoramari rikomeye rishingiye kuri gaz, cyane cyane umushinga wa miliyari 20 z’amadolari uyobowe na TotalEnergies.
Uyu mushinga kandi washyigikiwe n’ishoramari rya miliyari 4.7 z’amadolari ryaturutse muri muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (Export-Import Bank of the United States).
Umushakashatsi mukuru mu kigo Foundation for Defense of Democracies giherereye i Washington muri Amerika, Daniel Swift, yavuze ko Amerika ishobora kwirinda gufata ingamba zatuma ibikorwa by’umutekano muri Cabo Delgado bihungabana, kuko ako gace gafite umushinga ukomeye wa gaz washowemo imari n’ibigo byo muri Amerika.
Yagize ati:“Nta muntu wifuza ko ibikorwa by’ishoramari riri muri kariya gace gakungahaye kuri gaz bihungabana kubera ingaruka za politiki.”
Makolo yanavuze ko niba ubuyobozi bwa RDF bwabona ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bidahabwa agaciro gakwiye, byaba byiza ko hasuzumwa niba ayo masezerano yo gufasha Mozambique mu kurwanya iterabwoba yakomeza, cyangwa Ingabo z’u Rwanda zikava muri icyo gihugu.