• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, rishyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuze muri CNVDP-WAZ, ryirukanye Depite Willy Mishiki Buhini wari Perezida w’Inama y’Inararibonye yaryo, nyuma y’amagambo yemera ko iri huriro rifite uruhare mu gitero cya drones cyagabwe mu Mujyi wa Goma.

Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde cyasohotse ku wa 11 Werurwe 2026, uyu mudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale Territory mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yavuze ko abarwanyi ba Wazalendo bari kwisuganyiriza muri Virunga National Park kugira ngo bongere kugaba ibitero bigamije kwisubiza Umujyi wa Goma.

Muri icyo kiganiro, Mishiki yanemeje ko igitero cya drones cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe 2026 i Goma, cyahitanye abasivili batatu barimo Karine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, cyagabwe n’abarwanyi ba Wazalendo.

Yagize ati:“Turimo kwisuganyiriza muri Pariki ya Virunga kugira ngo twisubize Goma. Ubu turi muri Nyiragongo, mu bilometero bike uvuye i Goma. Ni yo mpamvu ya kiriya gitero.”

Nyuma y’aya magambo, ku wa 13 Werurwe 2026, ubuyobozi bwa CNVDP-WAZ bwatangaje ko Depite Mishiki “yasutse amavuta mu muriro” atangaza amakuru atigeze agishwa inama inzego z’ubuyobozi bw’iri huriro, kandi ashobora kugaragaza uruhare rwa Leta ya RDC muri icyo gitero.

Iri huriro ryahise ritangaza ko Mishiki atakiri Perezida w’Inama y’Inararibonye yaryo ndetse ko yanambuwe ubunyamuryango, asimbuzwa Jacques Katulanya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuba Mishiki yirukanwe muri Wazalendo bidashobora gusiba ibyo yemeye mu ruhame.

Yagize ati:“Mushobora kwikiza umuyobozi w’amabandi wemereye mu ruhame icyaha cyakozwe n’amabandi, ariko ntimushobora gukuraho ibyo yiyemereye, cyane cyane mu gihe bifitiwe ibimenyetso byinshi.”

Hagati aho, Leta y’u Bufaransa yatangaje ko igiye gutangiza iperereza ku rupfu rw’umuturage wayo wapfiriye muri icyo gitero.

Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 rivuga ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC, rigashinja ko cyari kigamije kwica abayobozi baryo barimo Joseph Kabila, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki na Sultani Makenga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments