Icyangiye umuntu gitera agahinda APR FC yongeye kubisikana na Super Cup

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-08-10 15:25:52 Imikino

Ikipe ya Police FC itwaye igikombe kiruta ibindi " Super Cup", nyuma yo gutsinda APR FC, kuri penalty 6-5 , nyuma, yuko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y'umukino .

Amakipe yombi yagiye guhura, amaze kumenyeshwa ko azakoresha abanyamahanga 6 gusa , mugihe yaguze abarenga 12, amakipe yombi yaherukaga guhirira mu mukino wa gicuti , wo gutaha stade Amahoro, APR FC ikaba yari yatsinze igitego 1-0 , ikipe ya Police FC yatangiye ariyo irimo gusatira cyane , ndetse ibona uburyo butandukanye imbere y'izamu rya APR FC, ku munota wa 12 Police FC yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ku makosa yaba myugariro ba APR FC, ariko umupira ntibabasha kuwushyira mu izamu ryari ryambaye ubusa.

Ku munota wa 25 APR FC yabonye uburyo bwiza ,kuri kufura yatewe na Ruboneka Jean  Bosco ariko umupira umuzamu awukuramo neza , ku munota wa 38 Police FC yongeye guhusha uburyo , kuri kufura yatewe na Muhadjiri Hakizimana , umupira ufata igiti cy'izamu , amakipe yombi yakomeje gusatirana , ariko igice cya mbere kirangira nta nimwe irebye mu izamu ry'indi .

Igice cya 2 amakipe yombi yahinduye umuvuno , atangira gucungana ku jisho , gusa buri kipe ikanyizamo igasatira , ku munota wa 24 ikipe ya APR FC yakoze impinduka ya mbere , Mamadou Sy asimbura Victor Mbaoma , mu gihe Richmond Lampty yasimbuye Mugisha Gilbert, ikipe ya Police FC nayo yahise ikora impinduka, Iradukunda Simeo asimbura Djibrine Akuki, ikipe ya Police FC yatangiye kurusha APR FC gusatira ,gusa ikomeza kwirangaraho imbere y'izamu.

Ku munota wa 42 ikipe ya Police FC yongeye gukora impinduka , Mugisha Didier asimbura Richard Kirongozi , mu gihe APR FC nayo yahise ikora impinduka, Tuyisenge Arsene asimbura Niyibizi Ramadhan , mu gihe Aliou Suane nawe yasimbuye Dushimimana Olivier , ibi ntibyabujije Police FC gukomeza gusatira , gusa iminota 90 y'imikino iramgira amakipe yombi anganya 0-0 , ikipe ya Police FC itwara igikombe itsinze kuri penalty 6-5 .

Related Post