• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Amavubi U20, ikomeje imyiteguro y’imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, aho yakoze imyitozo kuri FERWAFA Training Center, yitegura urugendo ruzayerekeza muri Tanzania.

Iyi kipe iri mu myiteguro ya nyuma mbere y’imikino ya TotalEnergies CAF U-20 Africa Cup of Nations (AFCON) CECAFA Qualifiers, iteganyijwe kubera muri Tanzania kuva ku wa 15 kugeza ku wa 24 Nzeri 2026. CAF yatangaje ko iri rushanwa rizahuza amakipe icyenda yo mu karere ka CECAFA, aho amakipe abiri ya mbere azabona itike yo guhagararira aka karere mu mikino ya nyuma ya AFCON U20 izabera muri Ghana.

Mu itsinda A, Amavubi U20 yashyizwe hamwe na Tanzania, izakira iri rushanwa, ndetse na Ethiopia. Ibi bivuze ko u Rwanda rugomba kwitwara neza muri iyi mikino kugira ngo rugire amahirwe yo gukomeza mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. (

Imikino izabera i Dar es Salaam, aho Tanzania izaba ikoresha Stade ya Uhuru mu kwakira iri rushanwa. Ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’amakipe asanzwe ari mu makipe akomeye muri ruhago yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bityo imyiteguro ikaba ari ingenzi cyane.

Muri iyi minsi, abakinnyi ba Amavubi U20 bakomeje gukorera hamwe mu myitozo, aho umutoza n’abamwungirije bari kwibanda ku kunoza imikinire y’ikipe, kongera imbaraga no gutegura abakinnyi ku buryo bazagera muri Tanzania biteguye guhangana.

Imyitozo ikorerwa ku kibuga  cy’imyotozo  cya FERWAFA aho ari kimwe mu byiciro by’ingenzi byo gutegura ikipe mbere yo gutangira imikino mpuzamahanga. Abakinnyi baba bafite inshingano zo kwerekana ubushobozi bwabo, mu gihe abatoza baba bashaka kubona ikipe ishobora gukina nk’umubiri umwe no gukurikiza amabwiriza ya tekiniki.

Iyi myiteguro kandi ije nyuma y’igihe FERWAFA ikomeje gushyira imbaraga mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’abato. Mu mwaka wa 2026, amarushanwa ya U20 Elite Premier League yarangiye agaragaje impano nshya, aho Tony FA yegukanye igikombe mu bahungu.

Kuba Amavubi U20 ari mu itsinda ririmo igihugu kizakira amarushanwa bituma imikino itegerezwaho byinshi. Tanzania izaba ifite akarusho ko gukinira imbere y’abafana bayo, mu gihe Ethiopia nayo izaba ishaka gukomeza guhagararira neza igihugu cyayo.

Ku Rwanda, intego nyamukuru ni ugukina neza, kubona amanota ahagije no gushaka umwanya watuma rikomeza mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

CAF yatangaje ko iri rushanwa rizagena amakipe abiri azahagararira akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mikino ya nyuma ya TotalEnergies CAF U-20 AFCON Ghana 2027.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments