Kampala: Abantu basaga 10 bapfiriye mu kimoteri cy'imyanda, 1000 basabwa kwimuka vuba na bwangu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-11 12:58:25 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, Nibwo mu gihugu cya Uganda, mu Murwa mukuru Kampala, mu gace ka Kiteezi, abantu basaaga 10 bapfiriye mu kimoteri cy'imyanda cyarigise kubera ubwinshi bw’ibishingwe byari biharunze.

Amakuru avuga ko imyanda yabaye myinshi mu gihe hari amazu y’abaturage yubatswe hafi y’iki kimoteri cyarigise kigataba amazu batuyemo.

Abaturage bashinja ubuyobozi bw’umujyi kuba bwarananiwe gushiraho ingamba zihamye  zo kubungangabunga iki cyanya kimenwamo imyanda nogukumira  abakomeje kwubaka utujagari munsi yacyo.

Inzego z’ibishijwe zatangiye iperereza mu gihe bamwe bagishakisha aho kwegeka umusaya,n’abakomeretse kugeza ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Aya makuru yaje kwemezwa n'Umuvugizi wa Polisi ikorera muri Kampala, Patrick Onyango, aho yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko 12 aribo bamaze gupfa mu gihe abantu 4 baburiwe irengero.

Polisi ikomeza gutangaza ko abasaga 1000 baturuye ahabereye iyo mpanuka, bahise basabwa kwimuka vuba na bwangu.



Related Post