Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-12 16:59:23 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,  Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubuika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso wageze mu Rwanda ku wa 11 Kanama, yitabiriye ibirori by’irahira rye, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, binyuze ku rubuga rwa X, byanditse ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi.

Biti “Barebeye hamwe uko umubano usanzwe ari mwiza cyane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo uhagaze.”

U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw’abakuru b’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou N’Guesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w’u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.

Mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n’u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga n’ubukungu.

Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi, inganda n’ibindi.


Related Post