U Rwanda n’Ubwami bwa Eswatini byasinyanye amasezerano arimo ubufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-13 14:13:01 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, Nibwo Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Eswatini byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane, arimo n’agena ko ibihugu byombi byakuraniyeho Visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate ndetse n’iza serivisi ubwo Perezida Kagame yakiraga Umwami Mswati III, muri Village Urugwiro.

Ni umuhango waranzwe no gusinya amasezerano ane mu ngeri zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Eswatini.

Amasezerano ya mbere yasinywe ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibikorwa bigamije umutekano. Aya kabiri ajyanye n’ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi, mu gihe aya gatatu ajyanye n’ubufatanye mu kugorora imfungwa n’abagororwa.

Amasezerano ya kane yashyizweho umukono ni ajyanye no gukuraniraho Visa ku bantu bafite Pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi.

Perezida Kagame yashimye Umwami Mswati III wageze mu Rwanda tariki 10 Kanama, kuba yaritabiriye umuhango wo kurahira kwe, ashimangira ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Twishimiye kubakira hamwe n’itsinda muri kumwe mu Rwanda.Ndagushimira kandi kuba warifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kurahira, turabashimira cyane ku bwo kuhaba. Hashingiwe kuri uru ruzinduko, birigaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza kandi turashaka ko biguma gutyo ndetse bikarushaho gutera imbere. Turashaka kandi gushimangira igihango cyacu mu bijyanye n’ubutwererane ari nayo mpamvu y’amasezerano yasinywe uyu munsi.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego z’igihugu ku mpande zombi, bagiye bagenderanirana, ashimangira ko “ari umusingi mwiza wo kubakiraho”.

Ati “Mu Rwanda duhora twiteguye gusangira n’abafatanyabikorwa bacu n’inshuti nka Eswatini, ubunararibonye bwacu mu rugendo rw’impinduka mu gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yijeje Umwami Mswati III ko mu bihe biri imbere na we azasura Eswatini.

Ati “Ndagushimira nanone ku bwo gusura igihugu cyacu, nizeye ko uri kunyurwa n’uruzinduko rwawe kandi niteguye gukomeza gukorana nawe ndetse ntegereje umunsi nzasura Eswatini mu bihe biri imbere.”

Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame wamutumiye muri uyu muhango wo kurahira kwe.

Yamushimiye kandi ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse amwifuriza ibyiza byose mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Yavuze ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n’umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z’ikoranabuhanga nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.”

Umwami Mswati III yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri arakomereza uruzinduko rwe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, aho “ndasura imishinga irimo na kaminuza izobereye mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga. Dufite icyizere ko turi bwigire ku rugendo rwanyu, cyane ko natwe dufite ibigo nk’icyo mu bwami bwacu.”

Yakomeje avuga ko “Twashyizeho kandi icyanya cyahariwe inganda twizera ko kizagira Uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Umwami Mswati III yavuze ko mu bihe biri imbere yizeye ko ibihugu byombi bizagenda birushaho gukorana.

Ubwami bwa Eswatini ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika, cyamenyekanye cyane ubwo cyitwaga Swaziland.

Gihana imbibi na Mozambique na Afurika y’Epfo, kikagira Abaturage barenga gato miliyoni imwe. Umusaruro Mbumbe wacyo ubarirwa muri miliyari 4,7$, mu gihe Nibura buri muturage yinjiza 3,986$ ku mwaka.

Iki Gihugu kiyobowe n’Umwami Mswati III mu 1986 wimye ingoma afite imyaka 18.

Related Post