Dr. Edouard Ngirente yongeye kugirirwa ikizere akomeza kuba Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-14 10:13:38 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, Nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Dr. Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nshya y'imyaka itanu.


Ni amakuru yatangiye kumenyekana binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Dr. Ngirente wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017, ashimirwa ko muri Guverinoma icyuye igihe, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Hakuweho Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y’Umutekano nkuko IGIHE ko itangaza dukesha iyi nkuru.

Abaminisitiri batangiranye na Guverinoma mu 2017 abasozanyije na yo ni batatu ubariyemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente.

Related Post