Abaturage batuye mu Mudugudu w'Urugerero, Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, bavuga ko Karitsiye batuyemo yahoze yitwa Kaninja( Camp-Ninja), yari iteye ubwoba kubera ibiyobyabwenge n'ubujura byaharangwaga.
Nkuko Bplus TV yabyiyemeje binyuze ku gace kitwa Sobanukirwa kabarizwa mu makuru yo kuwa Gatatu no ku wa Gatandatu saa Moya z'umugoroba , ibagezaho ubusobanuro bw'ikintu runaka, izina n'inkomoko by'agace runaka, kuri iyi nshuro yabahitiyemo agace kitwa Kaninja cyangwa se caritier izwi nko mu Kaninja.
Hari abaganiriye na Bplus Tv, bavuzeko bwa mbere bakihumva batekereje ko bahiciraga cyangwa bakahakinira amafirimi cyane ko bagenderaga kuri filimi yamamaye cyane izwi nka Amerika Ninja( America Ninja).
Kaninja, ifite amateka adasanzwe bijyanye n'ibyahakorerwaga kuri ubu hahinduriwe zizina hitwa Urugerero kubera impinduka zahabaye nyuma yuko aka gace kimuwemo abaturage kubera ko bari batuye mu gishanga.
Umunyamakuru wa Bplus TV atunganya iyi nkuru yifashishije abaturage bahatuye barimo umusaza wahavukiye witwa Ndayambaje Hassan wasobanuye neza inkomoko Kaninja.
Ndayambaje yagize ati" Mu byukuri mu Kaninja hano ureba hari hakanganye cyane hateye ubwoba kubera ibikorwa bibi byahakorerwaga. Habaga insoresore zanywaga urumogi, zirwana, zambura mbese n'abayobozi ntibapfaga kuhigabiza".
Akomeza ati" Mbere hitwaga mu Ruguganwa kuko hari umusaza witwa Ntawiyahura, noneho yaba ari mu rugo akavuga ko ntamuyobozi winjira mu giturage cye yari yarise Camp Ruganwa( Inkambi ya Ruganywa) noneho nyuma yuko yishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, abaturage bahita bahahimba izina rya Kaninja( Camp Ninja).
Umusore witwa Benedata utuye mu Mudugudu wa Kamutwa uhana imbibi n'uwa Urugerero, yabwiye BPlus TV ko Kaninja kahoze ari agace gakangaranye cyane bitewe n'amahano yahakorerwaga, aho hagaragaraga cyane ibiyobyabwenge, amabandi atatinyaga kwamburiraho umuntu imyenda yambaye no kumucucura utwe cyakora ubu aka gace kakaba karahindutse Paradizo nyuma yuko hasenywe abahatuye bakimurwa kubera ko bari batuye mu gishanga.
Agira ati" Inaha Kaninja hahoze hateye ubwoba ku buryo no kuhaca utahasanzwe ku manywa byasabaga kugenda ureba hirya no hino bitewe n'insoresore zanywaga urumogi zaruhaga zikahuka mu baturage zikabambura ndetse bamwe zikanabkubita".
"Magingo aya Kaninja ni paradizo rwose bitewe nuko hubatswe abahaturiye bakiyubaka kuko ubu urubyiruko rwaho rushishikariye kuba igihugu rugendera kure inzira mbi zirimo n'ibiyobyabwenge".
Ese ni akahe gace n'inkomoko y'izina ryaho wifuza ko twazagarukaho ubutaha, nyuza igitekerezo cyawe ku mbugankoranyambaga zitandukanye za Bplus TV, Hose ni Bplus TV Rwanda cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za BTN TV ni BTN TV Rwanda.
Amafoto: Bplus TV
Inkuru yatunganyijwe inatangazwa na Elias Dushimimana