Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC muri Tanzania yakoze impanuka 5 bajyanywa mu bitaro bya gisirikare

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-15 09:38:25 Imikino

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ya 15 Kanama 2024, Nibwo imodoka yari itwaye abafana b'ikipe ya APR FC yerekezaga mu gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, abafana batanu bahita bakomereka bikabije.

Bamwe mu bafana baganiriye n'itangazamakuru, bavuze ko imodoka yari ibatwaye ya sosiyete y’ubwikorezi, Matunda Express, yagonganye n'ikamyo ndetse abafana bahawe indi modoka nabwo amatara yayo irazima hibazwa ikihishe inyuma y'ibyo bibazo bahuye nabyo.

Akokanya impanuka ikimara kuba abakomeretse cyane bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe abandi bakomeza urugendo aho bagiye gushyigikira ikipe yabo izakina na Azam FC yo muri Tanzania, mu mukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024.

Related Post